Nyanza: Umugore yafashwe ari gutanga ruswa ngo afunguze umugabo we

Umugore w’imyaka 21 y’amavuko witwa Iribagiza Cléméntine, utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, ari mu maboko ya polisi nyuma yo gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ngo afungure umugabo we ukurikiranweho gutera umuntu icyuma akamukomeretsa bikomeye.

Uyu mugore ucumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko umugabo witwa Elidadi baturanye ariwe wamushishikarije gutanga ruswa y’ibihumbi 20 y’u Rwanda ku mupolisi ngo afungure umugabo we.

Ngo kubera ko uyu mugore nta mafaranga yari afite muri ako kanya yirukankiye iwabo kuyasaba maze we na Elidadi bakimara kuyishyikiriza uwo mupolisi yari igenewe bahita batabwa muri yombi.

Uyu mugore wemera icyaha yabwiye Kigali Today ko yafatiwe aho abagenzi bafatira imodoka za Horizon Express mu mujyi wa Nyanza ariko ngo akaba atiyumvishaga ko ashobora gufatwa.

Agira ati “Iki cyaha cya ruswa nkurikiranyweho ndacyemera ariko rwose si ibintu narimenyereye ahubwo uwitwa Elidadi niwe wantaye muri uyu mutego none dore uburoko bwatangiye kundya”.

Iribagiza yatawe muri yombi ashaka gutanga ruswa ngo umugabo we afungurwe.
Iribagiza yatawe muri yombi ashaka gutanga ruswa ngo umugabo we afungurwe.

Ngo Elidadi wamushishikarije gutanga iyi ruswa kugira ngo umugabo we ufungiye gukubita no gukomeretsa bikomeye avanwe mu buroko yarafashwe ariko nyuma aza kurekurwa arataha.

Ati “Ndashaka nawe ko aza agafungwa kuko niwe wangushije muri iki cyaha ubundi njye sinari nzi n’uko batanga ruswa rwose nzize kuba naramugiriye icyizere”.

Iribagiza ukurikiranyweho gutanga ruswa hamwe n’umugabo we ukurikiranweho gukubita no gukomeretsa bikomeye ari nawe yashakaga gufunguza, ubu bombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza mu gihe bagitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza, Chief Inspector of the Police ( CIP) David Nkundimana yatangaje ko uyu mugore yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi y’ibihumbi 20 y’u Rwanda.

Aganira na Kigali Today, CIP Nkundimana yavuze ko icyaha cya ruswa kizira muri polisi y’u Rwanda ngo niyo mpamvu nta na rimwe ishobora kwihanganira uwayitanze cyangwa uwayakiriye.

Ngo ruswa si umuco ugomba kurangwa mu muryango nyarwanda kuko imunga ubukungu bw’igihugu, nk’uko CIP Nkundimana yakomeje abivuga.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza gutungira agatoki polisi y’igihugu abaryi ba ruswa kimwe n’abayitanga kandi ngo amakuru y’iki cyaha bakayatangira igihe.

Ati “Nta muntu ugomba guhabwa icyo atemerewe n’amategeko agiheshejwe na ruswa”.

Uyu Iribagiza aramutse ahamijwe iki cyaha ya ruswa n’urukiko rubifitiye ububasha, umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza CIP Nkundimana yavuze ko yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganwa n’ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakulikijwe amategeko agenga ugushyigikira umuryango nk’abashakanye bafatanyije kubaka urugo, ntacyo uyu mugore atagombaga gukora kugirango arengere umugabo we.
Rero iyo ruswa ibaye ko yanayitangaga si cyimwe na ruswa zindi zitangwa hagambiliye amaronko (kubona icyo utakoreye).
Nimba itegeko lihana ruswa litarateganyije ubworoshye kuli iyo ngingo, ubwo likwiye kuzasubirwamo likuzuzwa.
Urukundo ruba hagati yabafitanye isano ishingiye kumuryango rurenga kure ibindi igihugu kigenderaho muzabaze ahandi nimudasobanukirwa..

windere yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka