Nyaruguru: Njyanama z’utugari ntizikora neza

Isuzumamikorere ryakozwe n’akarere ka Nyaruguru muri uku kwezi kw’imiyoborere riragaragaza ko inama njyanama z’utugari tugize aka karere zisa n’izidakora kuko zitajya ziterana mu tugari hafi ya twose.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baganiriye na Kigali Today bavuga ko inama njyanama z’utugari ziriho ku izina gusa, ariko ngo zikaba zitajya ziterana nk’uko biri mu nshingano zazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akagari ka Kabere ko mu murenge wa Nyabimata, Emmanuel Nkundimana avuga ko abajyanama bo mu kagari ke banze guterana ngo kuko nta mafaranga y’insimburamubyizi bahabwa.

Ati “jyewe naranabibarije impamvu batajya bakora inama ziteganyijwe mu itegeko, bambwira ko ngo baturuka kure bakaba ngo bataza guterana mu gihe nta nsimburamubyizi bahabwa kandi abo ku murenge bayihabwa”.

Inama ziratumizwa ariko abajyanama ntibitabira.
Inama ziratumizwa ariko abajyanama ntibitabira.

Ibi abihurizaho na Habimana Vénuste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Uwumusebeya ko mu murenge wa Ruheru, uvuga ko inama njyanama y’akagari ayoboye yuzuye ariko ngo ikaba itajya iterana na rimwe kuko nta nyoroshyangendo abajyanama bagenerwa kandi bagenzi babo bo ku rwego rw’umurenge bayihabwa.

Mukangamije Gloriose uyobora akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Ruheru avuga ko babifashijwemo n’inzego zibakuriye bagiye gukangura abagize inama njyanama z’utugari bakajya bakora nk’uko bikwiye.

Ati “amategeko n’amabwiriza tuba tuyafite, ariko hari ibiducika ntitubikurikirane kubera imirimo myinshi, ariko ubu noneho tugiye kujya dukurikirana ku buryo twumva tugiye kunoza imikorere”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Niyitegeka Fabien, avuga ko iki kibazo cyagaragaye muri iri suzumamikorere gishobora kuba gituruka ku mahugurwa make, ndetse n’ubumenyi buke ku mikorere n’inshingano z’inama njyanama z’utugari.

Nkundimana avuga ko abajyanama b'akagari abereye umuyobozi batitabira kuko badahabwa insimburamubyizi.
Nkundimana avuga ko abajyanama b’akagari abereye umuyobozi batitabira kuko badahabwa insimburamubyizi.

Uyu muyobozi avuga ko akarere kagiye kongera guhugura abaperezida b’inama njyanama z’utugari kugira ngo bongere bibutswe inshingano zabo.

Ati “biragaragara ko abaperezida ba za njyanama batazi inshingano z’inama njyanama, ku buryo twasanze hakenewe amahugurwa yabafasha kongera kwiyibutsa no kuzirikana ku nshingano n’imikorere y’inama njyanama, tukizera ko iki kibazo kizakemuka”.

Ku bijyanye n’insimburamubyizi ku bagize inama njyanama y’akagari mu gihe bateranye, uyu muyobozi avuga ko ntayateganyijwe ku rwego rw’akagari, ko aho iteganyijwe ari ku rwego rw’umurenge gusa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bimaze Gukemuka Nyuma Ya Assessiment Twakoze Inama Njyanama Kdi Twayifatiyemo Imyanzuro Ikomeye.Kabere Cell/nyabimata

Nkundimana Emmy yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Birababajepee nakumiro

EMMY yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Nge ndashima cyane Leta y’ u Rwanda ntacyo idakora ngo abantu bose babe intore umuyobozi uvuga gutya uwo ayobora we avuga ate? ngo nta nsimburamubyizi, bakwiye kwikubita agashyi pe tukiyubakira igihugu.ntawe utereranye undi tujye mu cyerekezo kimwe. yewe abantu turasetsa pe

Jonathan Nyamasheke yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

ariko nkaba bayobozi hari cyo bazi kwisoma ryo gukunda igihugu koko? bazi indangagaciro koko? ngo kuko ntagahimbaza mushyi ngo banga kwitabir amanama nibindi bitwa abayobozi ? ibi ntibikwiye umuyobozi w’umuynyarwanda rwose bisubireho

karengera yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka