Ruhango: Union Wood Manufacturing and Supply ngo izarega akarere ko kayisenyeye

Ubuyobozi bwa Union Wood Manufacturing and Supply LTD bwakoraga imirimo ijyanye n’ububaji mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye kujyana mu nkiko ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango nyuma y’uko busenye inyubako zayo.

Hari hashize umwaka umwe Union wood manufacturing and supply Ltd ikorera imirimo yayo mu mudugudu wa Gatengezi, akagari ka Nyamagana ko mu murenge wa Ruhango, kuko icyangombwa yahawe n’akarere cyo gukorera aha kigaragara ko cyatanzwe tariki ya 15/09/2013.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko bwari bwaremereye Union Wood Manufacturing and Supply LTD gukorera aha mu buryo bw’agateganyo, nyuma ibikorwa byabo bikimurirwa ahubatswe Agakiriro.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque, avuga ko igihe babahaye cyo gukorera aha hasenywe cyarangiye bakabandikira ibaruwa tariki ya 26/06/2014 bamenyeshwa ko guhera tariki ya 15/07/2014 bagomba kuba bimuriye ibikoresho byayo ahubatswe agakiriro.

Siko byagenze biza gutuma ubuyobozi bw’akarere bufata umwanzuro wo gusenyera Union Wood Manufacturing and Supply LTD ndetse binashyirwa mu bikorwa tariki ya 16 kugeza tariki ya 17/10/2014.

Gusenyera Union wood manufacturing and supply Ltd byatwaye iminsi ibiri.
Gusenyera Union wood manufacturing and supply Ltd byatwaye iminsi ibiri.

Twagirimana avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kurimbisha umujyi wa Ruhango buri gikorwa gishyirwa ahabugenewe.

Union Wood Manufacturing and Supply LTD ngo yaratunguwe

Ubuyobozi bwa Union wood manufacturing and supply Ltd buvuga ko bwatunguwe cyane n’icyemezo cy’akarere cyo gusenyerwa bene aka kageni, igikorwa bafashe nk’ihohoterwa rikomeye, kuko ngo nta na rimwe bigeze banga kwimuka aho bakoreraga ahubwo bari bakiri mu biganiro n’akarere by’uburyo bazakorera mu Gakiriro katari kagira igikorwa na kimwe kihakorerwa.

Nikuze Francine uhagarariye iyi Company mu karere ka Ruhango agira ati “nibyo koko ibaruwa idusaba kwimurira ibikorwa byacu mu Gakiriro twarayibonye, hanyuma tariki ya 02/07/2014, tubasubiza tubasaba ko twishimiye kwimurira ibikorwa byacu aho batubwiye, ariko tubasaba ibisobanuro bihagije by’aho tugiye gukorera, kuko byadufasha mbere y’uko tujyayo”.

Union wood manufacturing and supply Ltd ivuga ko yatunguwe no gusenyerwa.
Union wood manufacturing and supply Ltd ivuga ko yatunguwe no gusenyerwa.

Akarere ngo kemeye gukorana inama n’ababaji bose n’abanyabukorikori iba tariki ya 16/07/2014, ikaba yarabashishikarizaga kwimukira mu Gakiriro. Muri iyi nama abayitabiriye bose bagaragaje impungenge zo gukorera muri aka Gakiriro kuko kubatswe nabi umuntu atabona uko ahita ahakorera.

Aha ubuyobozi bw’akarere ngo bwabemereye ko tariki ya 24/07/2014 abitabiriye iyi nama bose bazajya kuhahurira kugira ngo bigire hamwe uko batangira kuhakorera. Iyi tariki igeze, ababaji ngo barahageze habura umuntu n’umwe uturuka ku karere baritahira.

Mutezimana Christine, ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Ruhango ari nawe wagombaga guhura n’aba banyabukorikori yemera ko bari bafitanye gahunda yo guhurira ku gakiriro tariki ya 24/07/2014 ngo barebere hamwe uko kazakoreshwa ariko akaza gutungurwa n’inama ndetse ntihabashe kugira undi ujya kubonana nabo.

Nikuze rero ngo yatunguwe no kumva tariki ya 17/10/2014, ahamagarwa n’abakozi bamubwira ko akarere kazanye abakarani barimo gusenya ibikorwa byabo. Avuga ko yahageze agasanga itsinga z’amashanyarazi bamaze kuzikatagura, ibikoresho byose byangiritse akibaza impamvu ibi byakozwe nta nteguza bahawe, cyangwa ngo bahabwe amahirwe yo kubyikorera.

Ati “yewe banahageze abakozi babasaba ko bareka bakabyisenyera kugira ngo bikorwe neza ibikoresho byacu bitangirika, baranga ngo barabyikorera”.

Ubuyobozi bwa Union wood manufacturing and supply Ltd buvuga ko hangiritse ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Union wood manufacturing and supply Ltd buvuga ko hangiritse ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu ngo bibaza impamvu akarere kahisemo kuba aribo gasenyera gusa kandi hari abandi bakora imirimo nk’iyabo, ndetse hakaba nta muntu n’umwe wari watangira gukorera muri aka Gakiriro.

Kuri iki kibazo, Twagirimana Epimaque, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko n’abandi ariko bigiye kugenda.

Umuyobozi wa Union Wood manufacturing and Supply Ltd, Ignace Niyigaba, avuga ko aka ari akarengane bakorewe batakwihanganira butyo bagomba gukizwa n’ubutabera.

Icyo abaturage babivugaho

Abaturage n’abandi bakora ibikorwa by’ubabaji bavuga ko ibi bishobora gutuma iyi Company yimurira ibikorwa byayo mu kandi karere ugasanga bisubije inyuma iterambere ryabo kuko ngo yari ifite ibikoresho bihagije abandi badafite.

Abaturage bavuga ko nibaramuka bimukiye gukorera ahandi bazaba bahombye.
Abaturage bavuga ko nibaramuka bimukiye gukorera ahandi bazaba bahombye.

Umwe ukora ibikorwa by’ubabaji wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “ni ukuri nibaramuka bagiye turaba duhombye cyane kuko natwe n’ubwo tubaza, ariko hari byinshi twajyaga gukoresha hariya kuko bafite imashini nyinshi kandi zigezweho”.

Uretse Union Wood manufacturing and Supply, abandi bakora ibikorwa by’ububaji ndetse n’abanyabukorikori, bavuga ko badashobora gukorera muri aka Gakiriro kuko ngo kubatswe mu buryo butanoze, dore ko ari icyumba kimwe gihurutuye, ntikagire ububiko bikaba bitakoroha gukoreramo ari abantu batandukanye, bakifuza ko kabanza kagasubirwamo imbogamizi zigaragara zigakemuka.

Ku ruhande rw’akarere, Mutezimana ushinzwe ibikorwa remezo avuga ko ababaji n’abanyabukorikori bose bagomba kujya gukoreramo hagira imbogamizi zigaragara zigakemurwa ariko babanje kujya gukorerayo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

VC MOYOR USENYA IBIKORWA BYAMAJYAMBERE KANDI YAGOMBYE KUBISHYIGIKIRA UBWO NTA KIBAZO AFITE MUMUTWE ? AKARERE KAMUVUZE yaragashebeje

ALICE yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Urwanda rwatera ombere gute twubaka basenya.

Jaffersonn yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Iyi company yahawe igihe kirekire cyo kwimuka ntibabyubahiriza,kandi n’ubwo bavuga ko basabye ibisobanuro akarere,kuki mugihe batabibonye batakoze ibyo basabwe n’ubuyobozi.

tuyizere yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka