Rutsiro: Abanyeshuri bafite ubumuga barishimira ko batakinenwa

Nyuma y’aho hashyiriwe gahunda y’uburezi budaheza, abanyeshuri bafite ubumuga barishimira intambwe abo bigana bamaze gutera ugereranyije na mbere, aho babafataga nk’abadafite agaciro ariko ubu bikaba byahindutse.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/10/2014 mu marushanwa y’imivugo, imbyino n’amakinamico bishingiye ku gaciro ufite ubumuga afite yateguwe n’umushinga Handicap International mu bigo 10 ukoreramo mu karere ka Rutsiro, mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri badafite ubumuga gufata ababufite nka bo.

Icyimanimpaye Donath wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Gihango afite ubumuga bw’ingingo ndetse akaba afite insimburangingo. Avuga ko ugereranyije na mbere abana bigana babanye neza ku buryo bitamutera ipfunwe kubera adafite ingingo nk’izabandi.

Icyimanimpaye avuga ko abo bigana batamugaye babanye neza.
Icyimanimpaye avuga ko abo bigana batamugaye babanye neza.

Icyimanimpaye avuga ko kuba afite ubumuga bw’ingingo bitamubuza gutsinda kuko aza mu banyeshuri nibura batanu ba mbere.

Nizeyimana Gisèle wiga ku ishuri ribanza rya Rugote riherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yabwiye Kigali Today ko abana bigana bafite ubumuga babanye neza kandi ko babafata nka bo n’ubwo bafite ubumuga.

Kuba bafite ubumuga ntibibabuza gusabana n'abatabufite.
Kuba bafite ubumuga ntibibabuza gusabana n’abatabufite.

Uhagarariye Handicap International mu karere ka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke, Ntawiha Marie Rose yavuze iyi gahunda y’uburezi budaheza yatumye abana bafite ubumuga bahabwa agaciro kandi bakabona n’uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

N’ubwo batarakorana n’ibigo byinshi mu myaka iri imbere bazareba uko bakorana n’ibindi bisigaye.

Ati “gahunda yacu y’uburezi budaheza yatumye bamwe mu bana batabonaga uburenganzira bwo kwiga babubona bakigana n’abadafite ubumuga kandi n’ubwo tutarabasha gukorana n’ibigo by’amashuri byinshi turashaka kureba uko mu myaka iri imbere twakorana nabyo”.

Ntawiha Marie Rose avuga ko uburezi budaheza bwatumye abafite ubumoga babasha kwiga.
Ntawiha Marie Rose avuga ko uburezi budaheza bwatumye abafite ubumoga babasha kwiga.

Yavuze ko Handicap International izakomeza guha amahugurwa abarimu kugira ngo bamenye gukoresha amarenga ku batumva ndetse no gusoma inyandiko z’abatabona mu gihe bigisha abanyeshuri bafite ubwo bumuga.

Uyu mushinga watangiye muri aka karere mu mwaka wa 2013 ukaba warihaye intego yo gukorana n’ibigo by’icyitegererezo, nyuma ya 2014 bakazashobora gukorana n’ibindi bisigaye hakurikijwe umusaruro uzaba waravuye mu myaka ibiri.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka