Urugamba rudukomereye ni urwo guteza imbere ubukungu –Gen. Kabarebe

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe arasaba abikorera bo mu mujyi wa Kigali gukora cyane bakazamura ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo ruzagere ku rwego rw’ibihugu byakataje mu iterambere.

Ubwo, tariki ya 18/10/2014, aba bikorera 409 basozaga itorero ryari rimaze iminsi itatu ribera i Nkumba, mu karere ka Burera, Minisitiri Gen. Kabarebe yababwiye ko kuri ubu urugamba rukomereye abanyarwanda ari urw’iterambere.

Yakomeje ababwira ko izindi nzego zose z’u Rwanda zimeze neza aho yanabijeje ko umutekano nawo umeze neza. Ngo ni ngombwa ko abikorera bagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo gahunda rwihaye y’imbaturabukungu (EDPRS) ndetse n’icyerekezo 2020 bizagerweho uko bikwiye.

Ati “Urugamba ruduhangayikishije, rudukomereye, tutabonera igisubizo vuba, ni urugamba rwo guteza imbere ubukungu (bw’u Rwanda), rwo kubaka ubukungu bukataje mu iterambere (middle class economy).

Minisitiri w'ingabo asaba abikorera bo mu mujyi wa Kigali gukora cyane ngo bateze ubukungu bw'u Rwanda imbere.
Minisitiri w’ingabo asaba abikorera bo mu mujyi wa Kigali gukora cyane ngo bateze ubukungu bw’u Rwanda imbere.

Akomeza avuga ko ubukungu ari ngombwa cyane kuko bunafite uruhare rukomeye muri politiki y’ububanyi n’amahanga.

“Iyo Perezida ajya hariya akavuga igihugu…Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akavuga igihugu…azi ko ashyigikiwe n’imbaraga z’ubukungu, z’abacuruzi be, avuga ashikamye akomeye cyane,” Gen. Kabarebe.

Akomeza abwira abikorera bo mu mujyi wa Kigali ko muri urwo rugamba rw’iterambere u Rwanda rurimo harimo ingorane, kuko hari abatishimira ko u Rwanda rutera imbere.
Agira ati “Ingorane zo ntizizabura…abatishimira ko u Rwanda ruva ku busa rukigira, rukaba igihugu gikomeye”.

Akomeza ababwira ko hari ababona u Rwanda ari ruto, nta mutungo kamere ukomeye rufite, nyamara bakabona rutera imbere, ruyobowe neza, bakabifata nk’ikibazo. Gusa ariko ngo niyo mpamvu “buri gihe tugomba guhora turwana bene izo ntamba”.

Abikorera bo mujyi wa Kigali bizeza ko izo nshingano basabwa zo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ku buryo mu mwaka wa 2018 buzaba bugeze ku kigero cya 11,5% naho mu mwaka wa 2020 u Rwanda rukazaba rugeze mu bihugu byakataje mu iterambere, bazabigeraho.

Abikorera bamaze iminsi itatu i Nkumba bihugura ku cyakorwa ngo bazamure ubukungu bw'u Rwanda.
Abikorera bamaze iminsi itatu i Nkumba bihugura ku cyakorwa ngo bazamure ubukungu bw’u Rwanda.

Nkusi Mukubu Gerald, umuyobozi mukuru w’agateganyo w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko kugera kuri ibyo bagomba kubiharanira nk’abikorera kandi bagahindura imikorere.

Agira ati “…harimo kuvugurura imikorere mu buryo bwo gukora ubucuruzi mu buryo bwa gihanga butandukanye n’uko byakorwaga mbere. Kuko mbere wasangaga ubucuruzi bwakorwaga mu buryo bwo kugira ngo babone amaramuko, ariko ubungubu turimo turakangurira abikorera bose kubikora mu buryo bwa gihanga: gushyira hamwe umutungo dufite, ndetse na za nyungu ziri ndende zikagenda zigabanuka, tugashobora kugera ahongaho”.

Iminsi itatu aba bikorera bo mu mujyi wa Kigali bamaze muri iryo itorero bahuguwe ibintu bitandukanye bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’uburyo bagomba gukora cyane kugira ngo bazamure ubukungu bw’u Rwanda.

Aba bikorera basabye ko mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo bazajya bajya gucururiza aho ingabo z’u Rwanda zijya kubungabunga amahoro ku isi. Minisitiri w’ingabo mu Rwanda akaba yabibemereye.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nyuma y’imyaka 20 twibohoje, ubu urugamba rukomeye n’urwiterambere no kwiyubaka mu bukungu, uburezi, imiyoborere myiza, ubuzima n’imibereho myiza

sabin yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda akaba yabibemereye.
Birenze ukwemwera pe! Buli gihugu kiligenga, gifite amategeko akireba. None ngo Kabarere yemereye abacuruzi kujya gucuruza muli za Haiti, Centre Afrique, etc....

gakuba yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Igishoro cya mbere abacuruzi bo mu Rwanda bafite ni ukuba bashyigikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu,ikindi akaba ari inama nk’izi bagirwa,icyo basigaje ni ukunva ko u Rwanda rugomba kubakwa natwe ubwacu kandi birashoboka kuko twabonye ko ak’imuhana kaza invura ihise.

matabaro yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

general avuze ukuri, intambara yamasasu yarangiye cyera cyane, ubu aho tugeze ni ubukungu no kwihaza muri byose duhere cyane kubiribwa kandi u Rwanda ruri kugenda rubigerraho kuko turaza kumwanya wa 10 muri Africa mubihugu byihaza mubibwa bivuze ngo birerekano ko urugambo rwo kwibohora inzara turugeze kure turutsinda

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Urugamba rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ntirukomeye kurusha izindi abanyarwanda twarwanye,tuzarutsinda byanze bikunze impanuru nk’izi abayobozi bakuru b’igihugu baduha nituzishyira mu ngiro

mubera yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

kubera ibintu byinshi muri iki gihugu biri kujya mu buryo hasigaye kuzamuka mu bukungu kandi bizagerwaho tubicishije mu bacuruzi nabandi banyemari , tubishyiremo umwete rero

mupagasi yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka