Intara y’Uburengerazuba yanenzwe kuba iri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yanenze intara y’Uburengerazuba kuba ikiri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, aho akarere gafite abaturage benshi bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kari ku kigero 61%.

Minisitiri Kaboneka, asoza umwiherero w’umunsi umwe w’abayobozi b’uturere n’abayobozi b’inama njyanama z’uturere mu ntara y’Uburengerazuba yabaye tariki ya 18/10/2014, yagaragaje ko abayobozi aribo bafite mu biganza ubuzima bw’Intara kandi babishatse bayiteza imbere.

Minisitiri Kaboneka avuga ko intara y’Uburengerazuba ifite amahirwe menshi kurusha izindi ntara mu bukungu, uhereye ku kiyaga cya Kivu, amashyamba, amabuye y’agaciro hamwe n’ubutaka bwera cyane byiyongeraho kuba ihana imbibi n’ibihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi byakayifashije mu kongera ubucuruzi.

N’ubwo intara ifite ayo mahirwe ngo iri mu ntara zikomeje kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo kandi hagakoreshejwe amahirwe ahari igatera imbere ndetse n’imihigo itegurwa ikagerwaho.

Minisitiri Kaboneka yanenze ubuyobozi bw'intara y'Uburengerazuba.
Minisitiri Kaboneka yanenze ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul avuga ko bimwe mu byatumye intara itsindwa ari uko abagenzura imihigo basanze abaturage batazi imihigo ihigwa n’ubuyobozi bwabo, bigatuma batagira n’uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.

Jabo avuga ko umwiherero wafashije abayobozi b’uturere n’intara y’uburengerazuba kugenzura imikorere y’ubuyobozi mu gushaka kwihutisha iterambere ry’intara n’abayituye.

Mu myanzuro yemejwe n’abari mu mwiherero, harimo kongera imbaraga mu buhinzi hashingiwe kubacuruza inyongeramusaruro ariko na buri muhinzi akagira ikirundo cy’ifumbire iwe mu rugo mu kongera umusaruro. Ibi bikazajyana no kubyaza umusaruro ahakozwe amaterasi y’indinganire hamwe no gushaka ibihingwa biberanye n’uturere.

N’ubwo intara y’Uburengerazuba ibarirwamo amakusanyirizo menshi y’amata ngo akora ni make, bigatuma amata atabyazwa umusaruro uko bikwiye bitewe n’imikoranire y’abacuruzi b’amata n’aborozi, ubuyobozi bw’intara n’uturere bakaba bagiye kubishyiramo imbaraga.

Hemejwe kandi ko hagiye gukurikiranwa imiturire inoze kandi igendeye ku mategeko, ibi bikaba biterwa n’uko hari abagikomeje kubaka mu kajagari kugera n’aho bubaka mu manekega bikaba bishobora kuzatera ikibazo mu minsi iri imbere.

Hamwe mu hagaragajwe ibibazo by’imyubakire itanoze ni mu turere twa Rusizi na Rubavu, abayobozi bagasabwa kugaragariza abaturage ibishushanyombonera, hakabaho no guhana abayobozi b’inzego z’ibanze barebera ahashyirwa inyubako zitajyanye n’ibishushanyombonera.

Gahunda ya VUP n’ubwo ibereyeho kuvana abaturage mu bukene, ngo mu ntara y’Uburengerazuba aho kugabanya umubare w’abakennye ahubwo uriyongera, abayobozi bakaba barasabwe kureba bamwe mubahawe amafaranga batayakwiriye bifashije bakayagarura kugira ngo ahabwe abayakwiriye bashobore kuva mu bukene.

Guverineri Mukandasira Cartas, uyobora intara y’Uburengerazuba, avuga ko ibyaganiriweho mu nama bizafasha intara gutera imbere. N’ubwo amaze igihe gito ayobora iyi ntara ngo yizera ko mu bihe biri imbere izaba ihagaze neza mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta no kwiteza imbere.

Minisitiri Kaboneka yahaye abayobozi b’uturere bo mu ntara y’Uburengerazuba umukoro wo kwisuzuma bakareba aho uturere twabo duhagaze 2014 bakagereranya naho twifuzwa kuba turi muri 2020, abasaba kandi gukoresha imbaraga n’amahirwe ahari mu gukemura ibibazo kuko nta bandi bazaza kubikemura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka