Kamonyi: Mu “Bisenga bya Nyemana” abakobwa bahigiraga umurimo no kwita ku bagabo

Isenga rya Nyemana riri mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi; niho abakobwa bo muri aka gace bajyaga kwigira kuboha, ndetse abakuze bagahabwa inama zo kwita ku rugo.

Aha hantu kuri ubu hasibamye kuko nta kihakorerwa, hagaragaramo imbuga zimeze nk’ibyumba, abatuye yafi aho bakaba bavuga ko ariho hari “Urubohero” rw’abakobwa. Ngo barahahuriraga bakiga kuboha imisambi n’ibyibo bakanaganira ku myitwarire izabafasha kwita ku bagabo mu gihe bazaba bashinze ingo za bo.

Kampirwa w’imyaka 55 wahakoreye ibyo mu rubohero akiri muto yiga mu mashuri abanza, avuga ko uretse kuboha imisambi n’ibyibo, abakobwa bahigiraga guca imyeyo, n’indirimbo baririmbiraga abageni.

Mu "bisenga bya Nyemana" hari ishuri ku bakobwa.
Mu "bisenga bya Nyemana" hari ishuri ku bakobwa.

Ngo ryari ishuri ryiza ku bana b’abakobwa kuko abize n’abatarize barihuriragamo, uwakuriye mu ishuri atazi kuboha umusambi akabimenya. Ndetse ngo n’abakobwa bize gufuma mu mashuri bitaga “Familiale” bakabyigisha abandi mu Bisenga, ku buryo nta mukobwa washyingirwaga ngo hagire imirimo y’urugo imunanira.

Kohereza abakobwa mu Bisenga ngo byafashaga ababyeyi mu kubaha uburere bukwiye umwari witegura kuba umugore. Niyo mpamvu ababyeyi babishyigikiraga bakohereza abana babahaye impamba ndetse abagore bakuru bakabasangayo kubagira inama.

Mukandoriyobajya Drocella, uturiye Ibisenga, avuga ko yajyaga afata umwanya akajya kuganiriza abakobwa bari mu Bisenga, ab’inyanda akabahwitura bakaboha vuba, ubundi akababaza niba baraciye imyeyo.

Uyu mubyeyi ahamya ko abakobwa b’ubu bakeneye inyigisho nk’izatangirwaga mu Bisenga.

“Yego abakobwa bubu baba bagiye kwiga, ariko umubyeyi cyane cyane uw’umugore aba akwiye gukurikirana umwana we akamwigisha imirimo, guca imyeyo ndetse n’uburyo azita ku mugabo namushaka,” uku niko abivuga.

Ibisenga bya Nyemana byarengewe n'ibihuru kuko bitagikoreshwa.
Ibisenga bya Nyemana byarengewe n’ibihuru kuko bitagikoreshwa.

Mu rwego rwo gusigasira amateka y’Ibisenga bya Nyemana, Umukozi Ushinzwe umuco na Siporo mu karere ka kamonyi, Kayiganwa Albert, atangaza ko Ibisenga ari ubuvumo buzagirwa ahantu h’ubukerarugendo bushingiye ku mateka ndetse n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza bakajya bahakorera ubushakashatsi ku muco nyarwanda.

Ibisenga bya Nyemana biherereye mu birometero bigera kuri 10, uvuye aho bategera imodoka ku Ruyenzi mu murenge wa Runda. Biri mu rutare rutwikiriye igikombe kiri hagati y’imisozi ibiri, bimeze nk’ibyumba ku buryo ababoheragamo bugamagamo imvura n’izuba.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahantu nk’aha haba hagomba kwitabwaho kuko habitse amateka menshi n’umuco nyarwanda

kantarama yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka