Nyarusange : Abinangiye kuva mu manegeka bibasiwe n’abajura

Bamwe mu baturage bari batuye mu manegeka ubu mu murenge wa Nyarusange, barimuwe batuzwa mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ngaru aho bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza.

Bamwe mu binangiye kuva muri aya manegeka ariko ngo bibasiwe n’abajura babaca ruhinganyuma bakabasahura utwabo. Umusaza witwa Sebyatsi matiyasi ni umwe mu baturage basigaye mu mudugudu wa Gitega muri aka kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange.

Sebyatsi matiyasi avuga ko iyo agize aho ajya asanga inzu ye bayisahuye.
Sebyatsi matiyasi avuga ko iyo agize aho ajya asanga inzu ye bayisahuye.

Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 80, yibana iwe mu rugo wenyine, akaba ngo ntakintu ashobora gusiga mu rugo ngo agire ahantu ajya, kuko iyo atirimutse asanga ibye byose ntanakimwe gisigaye.

Sebyatsi avuga ko yaba imyenda yo kwambara, ibikoresho byo mu rugo byose byibwe, babyibye, icyo yita akarengane akorerwa n’abaturanyi.

Agira ati "Ntakindi nsaba ndasaba amahoro kuko ntakintu nkigira, byaba ibikoresho byo mu rugo, utubindi baramennye, agasahane, mbese abambuza amahoro ni abantu nanjye ntamenya kuko bajya mu nzu ntahari bakanyiba."

Nyamara Sebyatsi ngo ntamuturanyi agira kuko bose bagiye kwiturira ku mudugudu, ikaba intandaro yo kuba ibye byose byibwa, nk’uko abaturage bamusize mu mudugudu babivuga.

Abaturage bavuga ko uyu musaza afite umuryango ukomeye n’abana bishoboye ariko bamubwiye kumufasha kwimura ngo ave mu manegeka arananirana ku buryo abamwiba bahenga yagiye bakajya kwahira urubingo rwe, bakamucira ibitoki, bakamwiba n’ibyo mu rugo byose, ariko ngo gufata aba bajura biragoye kuko atuye wenyine.

Mu rwego rw’ibiganiro bigamije gutanga no kunoza gahunda y’imiyoborere myiza, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Gasana Celce, avuga ko igisubizo kirambye yaha uyu musaza ari ukuva aho atuye akaza guturana n’abandi, cyakora ngo ntabwo ari byiza nanone kumwiba ngo ni uko atuye wenyine.

Uyu muyobozi asaba ko abaturage bagombye kurinda umutekano w’umuturanyi wabo kuko anageze mu za bukuru bityo akaba yanafashwa kwimurwa aho atuye.

Nk’uko bigaragara kuri uyu musaza, gahunda yo gutura ku mudugudu ni bumwe mu buryo bwafasha abaturage kwirindira umutekano kuko baba batuye begeranye, kandi amakuru ku mibereho yabo akaba yakwihutishwa mu gihe bagize ikibazo kurusha abagituye bonyine.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka