Nyungwe: Inyamaswa zonera abaturage zigatuma nta cyo basarura

Inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge ziva mw’ishyamba rya Nyungwe zonera abaturage batuye umurenge wa Kitabi bigatuma batagira icyo babasha gusarura mu mirima yabo bikagira n’ingaruka mu kwishyurira mituweli no mu mibereho yo mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ubwo Kigali Today yagendereraga uyu murenge wa Kitabi, abaturage bagaragaje ikibazo cyatangiye mu 2011, cyo konerwa n’inyamaswa bigatuma nta cyo babasha gukura mu mirima yabo kubera inguge zo mu ishyamba rya pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Uwitwa Vestine Yankurije ni umwe mu baturage bonerwa n’izi nyamaswa yagize ati “Dufite ikibazo cyo konerwa n’inyamaswa kubera ko nta kintu dukihinga ngo tweze dusarure, abana ntibakibona amakaye n’amakaramu, mituweli kubera inyamaswa duhinga zisarura.”

Bonavanture Bizimana na we wonerwa n’izi nyamaswa yagize ati “ Inyamaswa ziratwonera inguge, ntiwanayirukana. Ni ugufata agakoni ukayishorera nk’ushorera ahari inka yica ni yo utegera, turahinga nta kintu dusarura, abana ntibabona uko bajya ku ishuri. Ni ukwirirwa baragiye za nyamaswa ntitubone uko bajya kwiga natwe ntitubone icyo kurya twaragowe ni ukuri.”

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’akarere ka Nyamagabe hari gahunda yo gufasha abaturage bonerwa n’inyamaswa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bwana Philbert Mugisha, yagize ati “Haba harateganijwe uburyo bwo kugira ngo hagobokwe abaturage, cyane cyane aba bangirijwe n’inyamaswa, hari ikigega kihariye kibireba kandi ubu twamaze gukorana inama na bo.”

Abashinzwe Special Garantee Fund ari cyo kigega cy’ubwishingizi bakozwe inama ku bufatanye n’inzego z’ibanze, kugira ngo habarurwe abangirijwe n’inyamaswa zo muri parike ya Nyungwe muri uyu mwaka 2014 n’imyaka yawubanjirije kugira ngo bazishyurwe.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko inyamaswa zirona ariko hariho gahunda zitandukanye zafasha abaturage kurindaimyaka yabo. Kwishyura ibyangijwe yagombye kuba iza aho byananiranye

Elie yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka