Indaya zo muri Afurika zihanganye ku isoko n’iziva I Burayi na Aziya

Indaya zituruka ku migabane y’uburayi na Aziya zakomeje kujya ziyongera cyane muri Afurika, cyane cyane abashinwakazi, bigatuma isoko ry’indaya za Afurika rigabanuka.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, ngo muri iyi myaka icumi ishize abakobwa b’abashinwa bagiye baza ari benshi ku mugabane w’afurika baje kwicuruza, bigatuma indaya ziba mu mijyi myinshi muri Afurika ziva ku isoko zikajya gushakishiriza ahandi.

Bivugwa ko aba bakobwa bakunze kuza mu makipe y’abantu kuva kuri batanu kugera kuri 20 badafite ahantu bazaguma hazwi kuko bahora bimuka, kandi akenshi bakazana n’imiryango mpuzamahanga iba muri afurika.

Nk’uko umunyakameruni w’umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu n’umuco, Basile Ndjio yabitangarije Jeune Afrique, ngo abo bashinwakazi bakunda kuza muri Cameroun bagana muri Guinée Equatorial bashaka abashinwa bahakora bakaboneraho no kubonana n’abandi bantu baba baturutse mu bindi bihugu.

Basile avuga ko abakobwa bari hagati ya 300 na 700 bashobora kuba bari mu mujyi wa Douala muri Cameroon, kandi bakaza bishakira abagabo uko bameze kose bakabaca amafaranga bakurikije uko umukiriya ahagaze n’aho akorera.

Ngo indaya yo ku muhanda ishobora guca amaeuro 3 hafi ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umuzungukazi agurisha amafaranga ashobora kugera ku maeuro 70 hafi ibihumbi 70 by’amanyarwanda.

Ahandi nko mu mujyi wa Bamako muri Mali, aho uburaya butabujijwe, mu tubari tw’abashinwa ngo ibiciro biba biri hasi aho bigera mu maeuro 7,6 hafi ibihumbi 8 by’amanyarwanda. Gusa ngo umushinwakazi iyo abonye mugenzi we w’umushinwa amuhera make cyane.

N’ubwo abashinwakazi bakomeje kugaragara mu mijyi yo muri Afurika bicuruza, ngo abandi bakobwa b’abazungu bakunzwe cyane benshi baturuka mu gihugu cya Ukraine.

Muri aba bakobwa baba baje kugurisha imibiri yabo baba bafite abandi babaherekeje bahembwa amafaranga menshi mu mahoteri n’utubari two mu mijyi kugira ngo bashishikarize abakiriya kugura indaya ku bwinshi no kubumvisha uburyohe bwazo, ngo bigatuma bagura ibintu byinshi muri ayo mahoteri n’utubari bakinjiza amafaranga menshi.

Mu bihugu byugarijwe n’uburaya bw’abaturuka hanze bari gushaka uko bashyiraho uburyo bukomeye mu kubona ibyangombwa bibemerera kwinjira mu gihugu cyabo ku bakobwa baturuka mu Burusiya na Ukraine, mu rwego rwo kugabanya uburaya mu mijyi yabo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

indaya zabashinwa babazungu ziri henshi UG Kenya Tzd gusa mu Rwanda ho nta nimwe wahabona murizi ziva muri asia nuburayi

ally yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

ahubwo uwo mumama nampamagare kuri.+25761671911 nanje ampe kuko naje birampimbara.p inyishu.

nzobandora yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka