Rubavu: Ashima Imana kuba yarabonye umugore ufite ingingo zose

Tariki ya 25/7/2014 nibwo Gahekukokari yagiye gusezerana imbere y’amategeko na Uwimana Séraphine mu murenge wa Gisenyi basezerana ivanga mutungo rusange, bakaba bateganya gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Anglican mu mujyi wa Gisenyi tariki ya 25/10/2014.

Gahekukokari avuga ko n’ubwo yari asanganywe ubumuga bwo kutagenda ngo yari yarasabye Imana kuzamuha umufasha ufite ingingo zose z’umubiri, kandi ngo Imana yumvise gusenga kwe.

Kugira ngo asabe ubucuti Uwimana, avuga ko yari asanzwe amubona kandi akumva amukunze bituma agira igitekerezo cyo kubimugezaho, n’ubwo yabanje kwitinya ariko akishyiramo icyizere ko Imana izabimufashamo.

Gahekukokari aho asabiriza mu mujyi wa Gisenyi mu kigo abagenzi bategeramo imodoka.
Gahekukokari aho asabiriza mu mujyi wa Gisenyi mu kigo abagenzi bategeramo imodoka.

Uwimana usanzwe ukora ubucuruzi buciriritse mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu, avuga ko iyi nshuti ye bagiye kurushingana ikimugezaho igitekerezo cy’uko imukunda atabyakiriye neza, ariko uko iminsi yagendaga ishira, ngo yarushijeho kumwegera no kumwereka ko amukunda, ni uko nawe yumva aramukunze kugeza bumvikanye kujya gusezerana imbere y’amategeko.

Uwimana avuga ko n’ubwo yamaze gusezerana na Gahekukokari bamwe mu muryango we bakomeje kumuca intege ko atagomba kubana n’ufite ubumuga, cyakora ngo ubu ntacyo byahindura ku cyemezo yafashe kuko yishimira umukunzi we.

Gahekukokari n'umukunzi we benda kurushingana.
Gahekukokari n’umukunzi we benda kurushingana.

N’ubwo Gahekukokari asanzwe asabiriza, avuga ko nyuma yo gushinga urugo yifuza gushaka icyo yakora akava mu gikorwa cyo gusabiriza kuko yumva afite mu mutwe hazima.

Mu mujyi wa Gisenyi abazi ko Gahekukokari agiye gukora ubukwe bavuga ko babutegereje n’amatsiko menshi, bakavuga ko hari isomo buzatanga ku bantu bagifite imyumvire mibi ku bafite ubumuga.

Gahekukokari avuga ko bizamushimisha kuba yambaye ikoti umugore we yambaye agatimba bagasezerana imbere y’Imana mu gihe hari benshi bananirwa kubigeraho.

Uwimana avuga ko byabanje kumugora kubyakira ariko nyuma aza gufata umwanzuro wo kubana akaramata na Gahekukokari.
Uwimana avuga ko byabanje kumugora kubyakira ariko nyuma aza gufata umwanzuro wo kubana akaramata na Gahekukokari.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta nkweto ibura ikirenge cyayo

Damasc yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

muzagire ubukwe bwiza

imana izabahe urugo rwiza kandi abaca uwo mukobwa intege bo byararangiye yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

IMANA IZABAFASHE MUMIBANIRE YABO

CELE yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka