Abahanzi baturutse mu Budage bazataramira muri Serena ku cyumweru

Abahanzi bagize itsinda rya CNIRBS ryo mu Budage bazataramira muri Kigali Serena Hotel ku cyumweru tariki 12/10/2014, aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Itsinda rya CNIRBS rigizwe n’abahanzi b’abahanga mu njyana ya Jazz bakazaririmbira i Kigali muri gahunda y’ibitaramo bafite byo kuzenguruka Afurika yose babifashijwemo n’ikigo ndangamuco cy’Abadage, Goethe Institut.

Iri tsinda rifite gahunda yo kuzenguruka mu bihugu byinshi bya Afurika.
Iri tsinda rifite gahunda yo kuzenguruka mu bihugu byinshi bya Afurika.

CNIRBS igizwe n’abahanzi batatu bafite ubuhanga mu kuririmba injyana zitandukanye harimo n’injyana nyafurika, ndetse baherutse gushyira hanze alubumu yabo bise Hey Kollege irimo injyana zinyuranye harimo n’inyafurika.

Abo ni Matthäus Winnitzki ucuranga Keyboard akanandika indirimbo, Stephan Meinberg ucuranga famfare n’imyirongi na Konrad Ulrich, umuhanga mu gucuranga ingoma.

Kwinjira bizaba ari ubuntu muri iki gitaramo.
Kwinjira bizaba ari ubuntu muri iki gitaramo.

CNIRBS izagera i Kigali ku wa gatanu tariki 10/10/2014 ivuye muri Afurika y’Epfo, ikazava mu Rwanda yerekeza i Kampala muri Uganda tariki 15/10/2014, tariki 18/10/2014 berekeze Nairobi muri Kenya, naho tariki 21/10/2014 berekeze Addis Ababa muri Ethiopia.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka