Yifashishije ikirayi mu kuboneza urubyaro

Umunyakorombiyakazi watakaga kubabara mu nda yagiye kwivuza abaganga basanga ububabare yarabuterwaga n’ikirayi yari yarishyize mu nda ibyara agamije kuboneza urubyaro.

Uyu mugore w’imyaka 22 wari umaze ibyumweru bibiri yishyizemo icyo kirayi yabwiye abaganga ko kwifashisha ikirayi kugira ngo adatwitwa yari yabigiriwemo inama na nyina.

Yifashishije ikirayi ngo aboneze urubyaro kimutera uburibwe.
Yifashishije ikirayi ngo aboneze urubyaro kimutera uburibwe.

Iki kirayi ngo bakimukuyemo cyaratangiye kuzana imizi ariko ku bw’amahirwe ngo nta nkurikizi kizamutera.

N’ubwo uyu munyakorombiyakazi wifuje ko amazina ye yagirwa ibaga yagenje atya kugira ngo adatwita, ngo uburyo gakondo bwo kuboneza urubyaro ntibwemewe mu gihugu cya Korombiya.

Iyi nkuru dusoma ku rubuga rwa interineti 7sur7.be inavuga ko ibi byabaye hashize igihe gitoya minisitiri w’uburezi muri iki gihugu, Maria Eugenia Rosselli avuze ko kuba ababyeyi bataganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere biri mu bituma mu gihugu cyabo haboneka cyane inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo umugore n’igipfu mumukubite igisura yasebeje twebwe abagore.

gilbert yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Mbegumugore,wigicucu,niryonishyanoryaguye,abagore nkabontibakabemurwanda,ahaaa!!!!

NITWA:zacharie yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka