France: Polisi yamaze amasaha 2 yanze kumuha ubufasha imukekaho Ebola

Abapolisi bo mu mujyi wa Grenoble mu gihugu cy’Ubufaransa, bamaze amasaha abiri banze gufasha umusore wabasabaga ubufasha bwihuse kuko yari yishwe n’inyota n’inzara, ahubwo bamubuza kubegera kuko bamukekagaho indwara ya Ebola.

Uyu musore ngo yari aturutse mu gihugu cya Guinnee kuwa 2 Ukwakira 2014, kimwe mu bihugu byugarijwe cyane na Ebola muri Afurika.

Kubera inzara n’inyota uyu musore yari amaranye iminsi 3 ngo adakora ku munwa ashakisha uko yakwimukira rwihishwa ku mugabane w’Uburayi, ngo yabonye abapolisi maze asakuza abatabaza.

Nyuma yo kumubaza aho ava n’aho ajya, abapolisi bahise bazengurutsa imigozi hafi y’aho uwo musore yari kandi bamubuza kuhava. Icyakora ngo nyuma y’amasaha 2, abaganga babashije kuhagera maze babanza gusuzuma uwo musore mbere yo guhabwa ubufasha yasabaga.

Aha niho abapolisi bari bakumiriye uwo musore batinya Ebola.
Aha niho abapolisi bari bakumiriye uwo musore batinya Ebola.

Umwe mu bagiye gupima uwo musore yatangarije itangazamakuru ko gutabara muri bene ubwo buryo bisaba imyiteguro ihagije ikaba ariyo mpamvu batinze kuhagera hagashira amasaha 2 yose, ibisa n’ibidasanzwe muri ako gace.

Ku bw’amahirwe, nyuma y’ibipimo byafashwe ngo basanze uwo musore afite umuriro ariko atarwaye Ebola.

Kuva Ebola yatangira kwibasira abantu mu bihugu bya Afurika ndetse umuntu ufite iyo ndwara akaba aherutse gutahurwa muri Amerika, ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda byakajije ingamba zo gukumira aho ishobora guturuka.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka