Nyagatare: Abamotari ntibavuga rumwe ku nzu baguze

Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba bacibwa amafaranga yo kugura inzu ikorerwamo n’ihuriro ryabo kuko batabigishijweho inama ariko ubuyobozi bwabo bwo buvuga ko bwubahiriza imyanzuro yavuye mu nama rusange.

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda nibwo iyi nzu yaguzwe ku mafaranga miliyoni 15. Aya mafaranga yari inguzanyo yatanzwe na company yitwa Let she go Ltd ikorera i Kigali.

Yabahaye amafaranga miliyoni 17 bakazayishyura miliyoni 26 mu myaka ibiri.
Aya mafaranga agomba kwishyurwa n’abamotari. Guhera tariki 10 ukwakira abamotari nibwo bagomba gutangira kwishyura ayo mafaranga. Buri wese asabwa amafaranga 3000 buri kwezi mu gihe cy’amezi 7.

Inzu yaguzwe itera amakimbirane hagati y'abamotari n'ubuyobozi bwabo.
Inzu yaguzwe itera amakimbirane hagati y’abamotari n’ubuyobozi bwabo.

Umwe mu bamotari utifuje ko amazina yatangazwa avuga ko batanga gutanga ayo mafaranga ahubwo batigeze bagishwa inama ngo babitangeho ibitekerezo. Ngo bumvise ihuriro ribamenyesha ko baguriwe inzu bakava mu bukode bityo bagomba gutanga amafaranga yo kuyishyura.

Agira ati “Iyo ni iyacu, si iya Perezida cyangwa abamwungirije. Ikibabaje bikorerwa mu bwiru nta ruhare na ruto tubigiramo. Ayo mafaranga 3000 tuzishyura buri kwezi mu mezi 7 kuki tutayatanga mu myaka 2 nk’uko amasezerano y’inguzanyo ameze? Kandi binashobotse yanagabanywa”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abamotari mu karere ka Nyagatare buvuga ko bwo bushinzwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama rusange yemeje.

Gihanuka John, umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari mu karere ka Nyagatare avuga ko tariki 09/09/2014 habaye inama rusange yitabiriwe n’abahagarariye amakoperative 20 y’abamotari. Aha ngo niho hafatiwe umwanzuro wo kugura iyi nzu ndetse hanashyirwaho uburyo izishyurwa.

Inzu bakodeshaga mbere yo kugura iyi batumvikana.
Inzu bakodeshaga mbere yo kugura iyi batumvikana.

Kuba rero hari abavuga ko batabizi byabazwa abahagarariye amakoperative yabo kuko nibo bari bubamenyeshe bose. Gihanuka akomeza avuga ko amafaranga azasigara ku y’azishyurwa n’abamotari agera kuri miliyoni 12 azaboneka ku bufatanye bwa Federation yabo, akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babo.

Iyi nzu ifite imiryango itatu; uretse ibiri y’ibiro indi ngo izajya ikodeshwa. Ibi ngo bikazatuma umusanzu w’igihumbi umumotari yatangaga buri kwezi uvaho kuko wari ugenewe kwishyura ubukode bw’ahakoreraga ihuriro.

Ihuriro ry’abamotari mu karere ka Nyagatare rigizwe n’amakoperative 20 abarizwamo abanyamuryango 700.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye Ndasuhuza Uncle Wajye Ndi Kenya

Shema yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka