Rusizi: Umwe aremera uruhare bagize mu kwica umugore nyuma yo kumusambanya

Umwe mu bagabo batatu batawe muri yombi bacyekwaho kwica umugore nyuma yo kumusambanya aremera ko bagize uruhare mu kwica uwo mugore bamunigishije igitenge n’umwenda we w’imbere bamushize mu kanywa kugirango atavuza induru.

Nyakwigendera Mukandabasanze Doroteya w’imyaka 34 wo mu murenge wa Rwimbogo yishwe tariki 23/09/2014 bikimara kumenyekana inzego z’umutekano zataye muri yombi bamwe mu basangiraga nawe mu kabari barimo Mbonimpaye Mameredi, Habyarimana Jean Claude na Karumiya Uwizeyimana ariko babanje guhakana ko nta ruhare bagize mu rupfu rw’uwo mugore.

Habyarimana Jean Claude ashinja bagenzi be ko bose bagize uruhare mu kwica Doroteya nyuma yo kumusambanya.
Habyarimana Jean Claude ashinja bagenzi be ko bose bagize uruhare mu kwica Doroteya nyuma yo kumusambanya.

Tariki 29/09/2014, Habyarimana Jean Claude yemeye ko ari kumwe na bagenzi be bafashe nyakwigendera Doroteya baramusambanya bose nyuma yaho bakaza kumwica bitewe nuko yari avuze ko bazazira ibyo bamukoreye.

Mbonimpaye ushinjwa na mugenzi we ko ariwe wagize uruhare mu kunigisha Doroteya igitenge cye we ahakana ibyo mugenzi we amushinja cyakora akemera ko yamusambanyije ku bwumvikane mbere yo gucura imigambi yo kumwica aho ngo bari bumvikanye ko amuha amafaranga 500.

Mbonimpaye avuga ko yasambanyije Doroteya kubwumvikane.
Mbonimpaye avuga ko yasambanyije Doroteya kubwumvikane.

Karumiya Uwizeyimana avuga ko atigeze amukoraho nyamara kandi Habyarimana avuga ko ngo yamusambanyije gusa.

Habyarimana avuga ko undi wagize uruhare mu kwica nyakwigendera ari Habimana utaraboneka aho nawe ngo yamutamitse umwenda we w’imbere bamukuyemo bari kumusambanya kugirango atavuza induru.

Karumiya Uwizeyimana we avuga ko atigeze anamukoraho.
Karumiya Uwizeyimana we avuga ko atigeze anamukoraho.

Uyu mugabo akomeza kuvuga ko ibyo kwica Doroteya bikwiye kuva mu rujijo kuko abo avuga aribo bamwishe aho avuga ko nta mpamvu yo kubabeshyera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel, avuga ko abo bagabo bashinjwa ibyaha bitatu birimo icyo kwica umutu gihanishwa igifungo cya burudu arinacyo gihano cy’anyuma gikomeye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka