Kirehe: Aricuza ko yabaye nyirabayazana mu itemwa ry’umugabo we

Jeanette Uwineza w’imyaka 29 ari mu maboko ya Police akekwaho ubufatanyacyaha n’umusore witwa Augustin Garuka w’imyaka 30 ushinjwa gutema bikabije umugabo witwa Jean D’Amour Rucamumihayo usanzwe ari umugabo w’uwo Jeanette bapfa imyifatire mibi yo gucana inyuma.

Rucamumihayo aho arwariye mu bitaro bya Kirehe avuga ko intandaro y’ayo makimbirane yaturutse ku rukundo mugore we afitanye na Garuka bakaba barakomeje kubana mu buryo bw’ibanga bigera n’aho umugore afata inzira agata urugo n’abana asanze uwo mugabo.

Rucamumihayo akomeza avuga ko ngo kuwa kabiri yahuye na Uwineza ari kumwe na Garuka nuko ngo uwo mugore atangira kumubwira amagambo mabi ndetse na Garuka atangira ku mufasha nuko Garuka agera aho akuramo umukandara arawumukubita.

Rucamumihayo Jean D'Amour yari ahasize ubuzima.
Rucamumihayo Jean D’Amour yari ahasize ubuzima.

Abisobanura atya “Garuka akimara kunkubita umukandara nahise nirukira ku muturanyi witwa Jeanette Mukamana bansanga yo nuko Garuka yegura umuhoro wari urambitse hanze arawumanika ashaka kuwuntemesha manitse akaboko aragatema ankubita n’undi muhoro mu kwaha nituye hasi araza ankubita umuhoro mu mutwe nsa n’utaye ubwenge”.

Garuka nawe aremera ko yatemye Rucamumihayo ariko ngo yabitewe no kwitabara mu gihe Rucamumihayo yabasangaga mu nzira ari kumwe na Uwineza Jeanette.

Yagize ati “ubwo twari tunyuze hafi y’iwe yasohokanye inkoni, umuhoro yawuhishe mu ipantaro, yenda inkoni ayikubita umugore ngize ngo ndavuga nanjye arayinkubita akura umuhoro mu ipantaro twirutse atwirukaho anjugunyira umuhoro ntiwamfata mbonye akomeje kuza ansatira mfata wa muhoro ndamukomeretsa”.

Augustin Garuka ngo yatemye Rucamumihayo yitabara.
Augustin Garuka ngo yatemye Rucamumihayo yitabara.

Jeanette Uwineza aravuga ko ababajwe no kuba ari we nyirabayazana w’ariya makimbirane yavuyemo itemwa ry’umugabo we ngo akaba abisabira imbabazi.

Jeanette Mukamana umuturanyi wa Rucamumihayo aremeza ko umusore Augustin Garuka ariwe watemye Rucamumihayo abifashijwemo na Jeanette Uwineza nyuma y’umubano udasanzwe ngo bari bafitanye bigera naho Uwineza ata urugo rwe.

Yagize ati “nari mu gikoni ntetse numva abantu bararwana ngira ngo ni abana bakina ariko umwana asohotse asanga Rucamumihayo aravirirana umubiri wose abimbwiye njya kureba nsanga bamutemaguye mbajije Garuka niba ariwe umutemye avuga ko ari we mpita mvuza induru abaturage barahurura nibo bafashe Garuka bamushyikiriza ubuyobozi mu gihe inshoreke ye Jeanette Uwineza yari yahunze aza gufatwa nyuma”.

Uwineza Jeanette aremera ko ari we nyarabayazana y'itemwa ry'umugabo we.
Uwineza Jeanette aremera ko ari we nyarabayazana y’itemwa ry’umugabo we.

Supt Augustin Rurangirwa uhagarariye Polisi mu karere ka Kirehe arakangurira abaturage kwitabira gahunda y’“Umugoroba w’ababyeyi” kuko ngo rwaba urubuga rwo kuganira ku bibazo byugarije ingo bityo hakabaho impanuro ziranga imyifatire myiza y’ingo harwanywa amakimbirane ya hato na hato.

Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.

Rucamumihayo na Uwineza batuye mu kagari ka Gahama umurenge wa Kirehe akarere ka Kirehe bashakanye byemewe n’amategeko bakaba bafitanye abana babiri.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka