Abayoboke b’ishyaka PSP barahamya ko mu Rwanda hari ubwisanzure na Demukarasi
Abayoboke b’ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere (Parti de la Solidarite et du Progres/ PSP), rimwe mu mashyaka 11 yemewe na Leta akorera mu Rwanda, bemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure na demokarasi.
Umuyobozi w’ishyaka PSP, Kanyange Phoebe, avuga ko basanga mu gihugu hari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kujya mu mashyaka abantu bihitiyemo. Ngo mu gihe iri shyaka rimaze ryemewe kuva mu mwaka wa 2003, abayoboke baryo nta kibazo bigeze bagira giturutse ku kubuzwa ubwisanzure.
Umwe mu bayoboke b’iryo shyaka witwa Mukanyandwi Bellancille, wo mu karere ka Muhanga nawe ashimangira ibivugwa n’umuyobozi wa PSP. Ngo bahura kenshi bagakora inama ndetse bakanahabwa amahugurwa kuri gahunda z’ishyaka ndetse n’ibikorwa bigamije iterambere.
Uyu mukobwa ufite imyaka 25 ngo nta pfunwe na rito afite ryo kuba ari mu ishyaka ritari iriri ku butegetsi nkuko bivugwa, kuko asanga yemerewe gutanga umusanzu we mu bikorwa n’ibitekerezo mu gushyigikira gahunda nziza za Leta no kunenga ibitagenda neza.
Umunyamabanga mukuru wa PSP, Nkubana Alphonse, yemeza ko kuba hari ihuriro ry’amashyaka atari ukuyategeka kugendera ku murongo umwe w’ishyaka rikomeye. Ahubwo ngo ni ukugira ngo bahurize hamwe imbaraga kandi ihuriro ryihutishe ibitekerezo n’ibyifuzo by’amashyaka kuri guverinoma.
Kuri ubu ishyaka PSP irimo kuzenguruka intara n’uturere ritanga amahugurwa ku bayoboke baryo, ku birebana na gahunda rifatanyamo na Leta, nkuko umuyobozi waryo abivuga.
Ngo bishimira ko hari ubufatanye mu mashyaka yose yo mu gihugu ndetse agahamagarira n’ayakorera hanze yacyo kuzana ibitekerezo byayo mu Rwanda.
Hari bamwe mu bantu ndetse n’amashyaka ya politiki cyane cyane abakorera hanze y’u Rwanda bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari cyane cyane ku gutanga ibitekerezo no kwisanzura kw’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
amashyaka, abanyarwanda igihe tuzashyira hamwe nkuko dukomeje gushyira hamwe tuzagera ku iterambere n’ubumwe burambye
ariko se nkuyu ngo ni alias, ibi avuga arabirose mu Rwanda hari uwo wari bwabona ko bahatiye kujya mu ishyaka , mu Rwanda waribwumve umuntu numwe uvuga ko ishyaka ariko yarihatiwe kurijyamo , mbere yo guhuruduka mukavuga ibyo mwishakiye mujya munatanga ingero , kuko nkubu rwose uvuze ubusa pe, mu Rwanda hari ubwisanzure dufite amashya arenga 10 kandi arakore neza cyane , buri munyarwanda akajya mu ishyaka ashatse kandi yiyumvamo, naho wowe ibyo uvuga menya ubirose si gusa cg ari inzozi mbi wibanira nazo si gusa
Irishya rifite icyitegererezo cyiza imbere.
UBWISANZURE SE NI IBI MBONA BYO KUTAMBARA IBIRANGA ISHYAKA RYABO CG BIVUZE GUKORERA KU BWOBA N;IKIDODO. MUREKE KUBESHYA ABANTU UBWISANZURE BUBAHO IYO ABANTU BASHOBORA KUJYA MU MASHYAKA NTA GAHATO NO GUSHINGA ANDI MASHYA BIGAKORWA NTA MANANIZA
ibyo rwose nibigaragarira abnyarwanda bose kuko bavuga ibyo bashatse biteza imbere igihugu , nabo ubwabo kandi buri kintu cyose bagifiteho uburenanzira kubibakorerwa
ibyo rwose nibigaragarira abnyarwanda bose kuko bavuga ibyo bashatse biteza imbere igihugu , nabo ubwabo kandi buri kintu cyose bagifiteho uburenanzira kubibakorerwa
ubu buhamya bwatanzwe n’aba bayoboke ba PSP bubere isomo ya mahanga kimwe na babandi baba bashaka kuvuga ibijyanye n’inyungu zabo bwite bavuga ko mu Rwanda nta demokrasi ihari, irahari kandi demokrasi bamenye ko ijyana n’aho abantu bari
Mubaze Madame Ingabire icyo abitekerezaho.Mubaze uwitwa Pasteur Bizimungu-Politique ya bucye ndamucye gusa!