Kirehe: Yafatanwe udupfunyika 700 tw’urumogi atwambariyeho

Umusore witwa Gratien Habimana yatawe muri yombi ubwo yari yihambiriyeho udupfunyika 700 tw’urumogi adukuye mu karere ka Kirehe atugemuye i Kigali aho asanzwe akorera ubwo bucuruzi.

Gratien Habimana w’imyaka 29 utuye mu murenge wa Kicukiro akarere ka Kicukiro yafashwe kuri uyu wa 01/10/2014 ageze Cyunuzi yerekeza i Kigari yifashe nk’umugenzi nk’abandi ntawe ubona ko yiziritseho ibyo biyobyabwenge.

Gratien Habimana aravuga ko amaze amezi abiri muri ubwo bucuruzi kandi ko ntacyo bwamugejejeho anakangurira ababikora kubivamo ati “bamfatanye itabi ry’urumogi amabore 700 nari nayambariyeho nziko nshitse Polisi birangiye, rwose ubu bucuruzi ni igihombo gusa, mbumazemo amezi abiri mu by’ukuri ntacyo uyu mwuga wangejejeho ni igihombo gusa n’uwashaka kubijyamo yabireke birakabije izi Leta zimeze nabi nta gucuruza urumogi”.

Gratien Habimana yafashwe yihambiriyeho urumogi arugemuye i Kigali.
Gratien Habimana yafashwe yihambiriyeho urumogi arugemuye i Kigali.

Umuyobozi wa police mu karere ka Kirehe Supt Augustin Rurangirwa arashishikariza abaturage kurushaho gutanga amakuru ku gihe batungira agatoki abashinzwe umutekano kuwaba acuruza ibiyobyabwenge wese.

Yihanangirije buri wese ukora ubwo bucuruzi kubivamo kuko bigira ingaruka nyinshi ku babikora, mu miryango yabo no ku gihugu muri rusange. Yavuze ko Police y’igihugu iri maso mu kurwanya abo bagizi ba nabi.

Ingingo ya 544 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese winjiza cyangwa ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera ku myaka Itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri milioni eshanu.

Akarere ka Kirehe gakunze kurangwamo ibiyobyabwenge byinshi kuko gakora ku mipaka y’ibihugu bibiri Uburundi na Tanzaniya bityo bikinjira mu karere cyane cyane biturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbabajwe nuriya mudamu watemesheje umugabowe

rugamba ton yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

twamagane ibiyobyabwenge aho biva bigakera kuko bitwangiririza ubuzima

rurangirwa yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka