Muhanga: Amazi y’urugomero rwa Nyabarongo atangiye kurenga ahateganyijwe

Nyuma yo kugomera uruzi rwa Nyabarongo kugirango urugomero rubashe kubona amazi ahagije azifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi, amazi aragenda agera mu mirima y’abaturage, akangiza imyaka.

Mu murenge wa Mushishiro amazi yaruzuye arenga ahari hategenyijwe ko atazarenga kandi igipimo cy’amazi akenewe ku rugomero kiracyaburaho ubujyejuru bwa metero eshanu kugirango amazi akenewe abe abonetse.

Ubuyobozi bw’abakora urugomero ndetse n’ubuyobozi ngo batunguwe n’aya mazi arimo kwangiriza abaturage kuko bitari byarateganyirijwe ingengo y’imali, ariko ngo abaturage ntibazaviramo aho kuko ubu hatangiye isuzuma rishya ryo kureba uko bazishyurwa ariko bikaba bitoroshye ngo ibarura rihite rikorwa ngo kuko amazi yiyongera uko bwije uko bucyeye cyane ko ari no mu mvura.

Imyaka y'abaturage yatangiye gusatirwa n'amazi kandi ngo aracyiyongera.
Imyaka y’abaturage yatangiye gusatirwa n’amazi kandi ngo aracyiyongera.

Abaturage bavuga ko hatagize igikorwa byateza ibihombo, ibi akaba ari byo byahagurukije ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ngo burebe icyo bwakora, ariko kubera ko amazi agenda arengera imyaka n’ubutaka, bikaba byagorana kumenya neza ibyangiritse.

Ngo hagiye kubaho amatsinda y’inteko z’abaturage azajya aganirirwamo imitungo yangirika kuko abaturanyi aribo bazi imitungo ya bagenzi babo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, arahumuriza abaturage bafite iki kibazo kuko ubuyobozi aricyo bubereyeho, cyakora akavuga ko abaturage basabwa kuba inyangamugayo muri iki gikorwa.

Aragira ati, « n’ubwo twabicisha mu nteko z’abaturage, mutubere imfura, mutaza kuvuga ngo ubwo ariho bizacishwa mureme udutsiko two kubeshya ».

Umukozi wa Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (iburyo) hamwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga basuye abari kwangirizwa no kuzura k'urugomero.
Umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (iburyo) hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga basuye abari kwangirizwa no kuzura k’urugomero.

Uyu muyobozi avuga ko uko imvura igwa ariko amazi azamuka, agasaba ko abafite imyaka yeze basarura aho kugirango yangizwe n’amazi.

Abatekinisiye bavuga ko ngo buri munsi aya mazi azamukaho metero imwe kandi hakaba hateganyijwe ko hasigaye metero eshanu, izi nteko z’abaturage kandi zikaba zizanakemurirwamo abafite ibibazo by’abatarabaruriwe.

Nta munsi wemejwe gukemurirwamo ibi bibazo, ariko ngo uku kwezi kwa cumi kuzangira abaturage bose bakemuriwe ibibazo.

Aba ni abaturiye bo mu murenge wa Mushishiro basaba ko imyaka yabo iri kwangizwa n'amazi y'urugomero bazayishyurwa.
Aba ni abaturiye bo mu murenge wa Mushishiro basaba ko imyaka yabo iri kwangizwa n’amazi y’urugomero bazayishyurwa.

Ku kibazo cy’abaturage bakuwe ku rutonde rwo kwishyurwa bari barabaruriwe, ngo byatewe n’uko bari bafite ubutaka bwa leta bwo mu bishanga n’ibibaya, kandi itegeko ry’ubutaka rishya rikaba riha ubu butaka Leta.

Abaturiye urugo rwa Nyabarongo bagiye kwegereza amashanyarazi

Umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda Energy Goup (REG) gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, Mugiraneza Jean Bosco aratanga icyizere ko mu byumweru bibiri rugomero rwa Nyabarongo ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi ku buryo abaturage baruturiye bagomba kwitegura kuwugezwaho mu minsi mike.

Mu byumweru bibiri, amapoto akura umuriro ku rugomero akawugeza ku mudugudu w’abimuwe kuri uru rugomero azaba amaze gushingwa; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa REG mu karere ka Muhanga.

Uyu muyobozi asaba abaturage kwitegura kuko n’ubwo hari ibyo REG kibateganyirije harimo n’ibyo bagomba kwigurira, nk’urugero insinga nziza zujuje ubuziranenge, ndetse no gutegura amafaranga sabwa 53000frw y’ifatabuguzi.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu (REG) Mugiraneza Jean Bosco avuga ko imirimo yo gukora urugomero rwa Nyabarongo iri kurangira neza.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) Mugiraneza Jean Bosco avuga ko imirimo yo gukora urugomero rwa Nyabarongo iri kurangira neza.

Abaturage ngo bazagezwaho za mubazi ku nzu zabo, bagashyirirwamo ama inite abiri yo gucana y’ubuntu, ndetse abatuye muri metero 35 bo bakaba bazagerezwa insinga ku mazu ntacyo batanze, naho abarengeje izi metero bakazakorerwa inyigo zijyanye n’ubyo basabwa kuzongeraho.

Aya mafaranga umuturage asabwa ngo ashobora kuyishyura mu byiciro cyangwa akayatangira rimwe, cyakora ngo ibyiciro si yo nzira nziza kuko iyo wishyuye igice, ikindi ugitangana n’inyungu ya 10% by’asigaye.

Iki gikorwa abaturage bacyakira neza bakavuga ko nabo bagiye gucanirwa dore ko usanga hirya no hino abaturage binubira uburyo amashanyarazi aturuka iwabo usanga abaca hejuru akigira gucanira ab’ahandi.

Amazi y'urugomero ruzatanga amashanyarazi araburaho ubujyejuru bwa 5m ngo umuriro ubonke.
Amazi y’urugomero ruzatanga amashanyarazi araburaho ubujyejuru bwa 5m ngo umuriro ubonke.

Uyu muriro bazahabwa utandukanye n’uzoherezwa mu nsiga rusange za REG kuko bo bazafatira umuriro ku nyubako z’urugomero naho andi akoherezwa mu muyoboro wa REG i Kilinda akabona gukwirakiwzwa hirya no hino.

Uru rugomero rutegerejweho kuzatanga Megawati 28 bitarenze ugushyingo umwaka utaha, mu gihe mu kwezi gutaha ngo rushobora gutanga megawati 14, niba ntagihindutse.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

aba baturage ibibazo byabo babigeze kubo bireba kuko ari imyaka irakenewe kandi n’inyungu z’urugomero nazo zirakenewe

rukomeza yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ariko iyo abayobozi bo munzego z’ibanze ba tekinitse bakayora amafaranga muri ngororero, aho batabaciriye imanza ngo bayagarure RUBONEKA( Mayor)akabimurira ahandi mwumva ruswa itavuza ubuhuha? nibatatwishyura tuzajya mu Nkiko bagiye bajya kuzana benewabo bakabakorera amafishi twe nanubu bakaba bataratwishyura tuzabashinja turabizi uko byagenze.

Mugisha John yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

nibyiza kuko igihugu cyacu kiyoborwa n’ipfura.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka