Kamonyi: Abatuye umurenge wa Karama bubakiwe "Poste de santé” izabafasha kwivuriza hafi

Mu gihe bajyaga bakora urugendo rwa 10km bagana ikigo nderabuzima cya Kayenzi, abaturage b’umurenge wa Karama bubakiwe ivuriro rito mu mudugudu wa Lyagashaza mu Kagari ka Bunyonga, kugira ngo baruhuke imvune bagiraga.

Mu murenge wa Karaman nta kigo nderabuzima cyaharangwaga bigatuma hari abarwayi batihutira kujya kwa muganga bagifatwa n’indwara kubera gutinya urugendo.

Habimana Filipo umwe mu baturage b’umudugudu wa Ryagashaza, avuga ko bibagora kugeza umurwayi kwa muganga i Kayenzi, kuko rimwe na rimwe usanga umuntu abarembeyeho bataramugezayo bikaba byanatuma umurwayi anegekara cyangwa se ahatakariza ubuzima.

Poste de sante ya Bunyonga yuzuye mu murenge wa Karama.
Poste de sante ya Bunyonga yuzuye mu murenge wa Karama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Sebagabo Francois, avuga ko iri vuriro rizafasha abaturage bo mu Migududu ine yo muri aka kagari ka Bunyonga ndetse n’abandi baturage baturiye iri vuriro bo mu Mirenge ya Kayumbu na Musambira nabo byagoraga kugera aho bivuriza.

Ubwo yasuraga umurenge wa Karama tariki 29/9/2014, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, yibukije abaturage ko ibigerwaho byose babikesha ihame ryo gukorera mu mucyo no gufasha abaturage kugera ku iterambere.

Uyu muyobozi yabibukije ko mu miyoborere myiza abayobozi bita ku baturage kandi akaba aricyo cyerekezo igihugu kigenderaho. Aragira ati “ni byiza ko abaturage babaho neza bakagezwaho ibyo bakeneye, kuko umuturage niwe mizero y’iterambere ry’igihugu”.

Ubwo Komite nyobozi y'Akarere yasuraga iri vuriro.
Ubwo Komite nyobozi y’Akarere yasuraga iri vuriro.

Uretse iri vuriro hari n’ibindi bikorwa byagezweho mu murenge wa Karama birimo amashanyarazi, imihanda, ubuhinzi n’ubworozi; ibyo byose byishimirwa kubera uburyo bifasha abaturage mu gukomeza kwiteza imbere; nk’uko Sebagabo abivuga.

Inyubako ya “Poste de sante” yarangiye kubakwa, ifite ibyumba by’ibanze bizakorerwamo serivisi z’ubuvuzi, ikaba yaratwaye amafranga asaga miliyoni 19 yatanzwe muri gahunda y’iterambere ry’umurenge VUP. Ngo biteganyijwe ko izatangira gukorerwamo umwaka utaha.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iri vuriro rizadufasha

mucyo yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

ibi bayita kwishakamo ibisubizo byabindi H.E ajya adukangurira. dukomeze ubutore bwacu bityo n’ibisubizo twishakamo bibe byinshi nk’intore koko

karama yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka