Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba barakomeza gufungwa kuko ngo bakurikiranyweho ibyaha bikomeye

Urukiko rwategetse ko Brig Gen Rusagara wari warasezerewe mu Ngabo, Col Byabagamba na Sergent (Sgt) Kabayiza nawe wasezerewe; bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kuko ngo baregwa ibyaha bifite impamvu zikomeye zabangamira iperereza baramutse barekuwe.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30/09/2014, urukiko rw’ibanze rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwifashishije ingingo z’amategeko ahana ibyaha byo guhisha ibimenyetso byafasha kugenza ibyaha, kwamamaza nkana ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no guteza imvururu, hamwe no basebya igihugu umuntu ari umuyobozi, nyuma rutangaza ko ibyo aba basirikare baregwa bikomeye.

Urukiko rwtangaje ko Brig Gen Rusagara, Col Byabagamba na Sergent Kabayiza Francois bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri gereza ya gisirikare iri ku Mulindi. Nyuna yuko urukiko rusomye uwo mwanzuro, abaregwa bose bahise bajurira. Ntiharamenyekana igihe bazongera kugarukira imbere y’urukiko.

Brig Gen Rusagara, Sgt Francois Kabayiza na Col Byabagamba mu rukiko rw'ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 30/09/2014.
Brig Gen Rusagara, Sgt Francois Kabayiza na Col Byabagamba mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 30/09/2014.

Ubwo aba basirikare bakuru baheruka mu rukiko, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Brig Gen Frank Rusagara aregwa kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi w’igihugu, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, kuko ngo atari akiri mu gisirikare.

Mu kwiregura kwe, Brig Gen Rusagara yunganiwe na Me Ntambara, yabwiye urukiko ko atagombye gushinjwa kwamamaza cyangwa gukwirakwiza amagambo yangisha ubutegetsi rubanda, mu gihe ngo abo yayabwiraga ari bamwe mu nshuti ze atari rubanda. Ngo byari kwitwa gukwirakwiza cyangwa kwamamaza ibihuha iyo akoresha inama abaturage, akabivuga mu mbwirwaruhame.

Umwunganira yari yanavuze ko Brig Gen Rusagara atagomba guhamwa no gusebya Leta ari Umuyobozi kuko ngo ibyo yaba yaravuze byabaye nyuma yo gusezererwa agashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru no gukurwa ku bujyanama bwa ambasaderi mu Bwongereza; ariko ko gutunga intwaro byo ngo yari abyemerewe nk’umusirikare wari ukeneye ubwirinzi.

Col Tom Byabagamba we aregwa guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha, kuko ngo yahishe imbunda ebyiri yazaniwe na Sgt Kabayiza azikuye kwa Brig Gen Frank Rusagara; kwamamaza nkana ibihuha byangisha abaturage Leta, hamwe no gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi.

Yari yireguye avuga ko kwakira izo mbunda byari mu bubasha ahabwa n’amategeko nk’umusirikare, ndetse ko amagambo yasohotse mu binyamakuru asebya Leta ngo atari we wayavuze ahubwo ko ari aya ba nyiri kuyandika.

Col. Tom Byabagamba n'umugore we (iburyo) baganira n'umwunganizi mu mategeko.
Col. Tom Byabagamba n’umugore we (iburyo) baganira n’umwunganizi mu mategeko.

Sgt Kabayiza uregwa ubufatanyacyaha mu guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha, kuko ngo yavanye imbunda kwa Brig Gen Rusagara akazijyana kwa Col Byabagamba; yemera ko icyo gikorwa yagikoze, ariko ngo nticyagombye kwitwa icyaha kuko yashakaga kuzigeza ku babishinzwe zikareka kwandagara mu rugo rw’umuntu udahari wari ugiye gufungwa.

Abunganira abaregwa basobanura ko izo mbunda ngo zitahishwe, kuko Col Byabagamba wazifatanwe yemerera ko yazitanze ku bashinzwe umutekano nta kwinangira kubayeho, ngo bigeze aho hakorwa isakwa mu rugo rwe.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo Brig Gen Frank Rusagara hamwe na Sgt Kabayiza wari umushoferi we, bavuga ko bafashwe bagafungwa binyuranyije n’amategeko, amategeko ateganya igifungo cy’agateganyo hakurikijwe ubukana bw’ibyaha baregwa, kugirango badahungabanya iperereza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birakwiye ko bagomba gufungwa rwose kuko baramutse batorotse byaba ari ikibazo gikomeye nibicare babone ubutabera kuko nibyo bahisemo

Diane yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

ibyaha baregwa birakakaye niyo mpamvu kubareka ngo bidegembye atari byo kuko bashobora gutoroka. babahane bihanukiriye kuko bakoze nabi pe

rwangalinde yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

erega muri iki gihugu ntawuri hejuru yamategeko kuko hari amategeko ahana iyo wakoze icyaha uragihanirwa abana nabo rero nibiramuka bibahamye bazabihanirwa rwose, kubaka warangiza ukumvako wasenya ngo nuko ari wowe wabyubatse nkaho ari wowe wenyine baziagirira akamaro ibyo wubatse, gute se utabihinirwa? kuba baragize uruhare mugukura mu icuraburindi u Rwanda ntaburenganzira bagira kandi bwo kurusubiza muri ryacuraburindi, kandi niho byasanga nibigana

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

erega muri iki gihugu ntawuri hejuru yamategeko kuko hari amategeko ahana iyo wakoze icyaha uragihanirwa abana nabo rero nibiramuka bibahamye bazabihanirwa rwose, kubaka warangiza ukumvako wasenya ngo nuko ari wowe wabyubatse nkaho ari wowe wenyine baziagirira akamaro ibyo wubatse, gute se utabihinirwa? kuba baragize uruhare mugukura mu icuraburindi u Rwanda ntaburenganzira bagira kandi bwo kurusubiza muri ryacuraburindi, kandi niho byasanga nibigana

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka