Nyabimata: Yatemye umuturanyi aramukomeretsa ahita aburirwa irengero

Umugabo witwa Nemeyimana Damascene utuye mu kagari ka Kabere, umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, arashakiswa nyuma yuko kuri uyu wa mbere tariki 29/09/2014 atemye Ayirwanda Julienne amukomeretsa ku kaboko, agahita aburirwa irengero.

Nemeyimana yatemye Ayirwanda ubwo yari atabaye aje gukiranura Nemeyimana n’umugore we Mukeshimana Josephine nawe wakomerekejwe n’umugabo we ku kaboko; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata Munyankindi Clet.

Nyuma yo gukomeretsa umugore we ndetse n’umuturanyi, Nemeyimana ngo yahise ahunga na n’ubu akaba agishakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Abaturanyi b’uyu Nemeyimana bavuga ko akimara gukomeretsa umugore we ndetse n’umuturanyi, ngo abaturage bagerageje kumufata ariko birananirana kuko ngo yashakaga gutema buri wese umwegereye.

Inspector Corneille Gahongayire ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru naweyemeje aya makuru, avuga ko Nemeyimana agishakishwa.

Inspector Gahongayire avuga ko uyu Nemeyima yarwanaga n’umugore we biturutse ku businzi, kuko ngo hari anmakuru ko uyu mugabo asanzwe abarizwa mu banywa inzoga z’inkorano.

Ati: “yari yasinze avuye kunywa ibiyoga by’inkorano kandi n’ubundi asanzwe abarizwa mu bihazi babandi banywa ibiyobyabwenge, bagataha bahohotera abagore babo mu ngo”.

Nemeyimana naramuka afashwe azakurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwahakurikijwe ingingo ya 148 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka