Ruhango: Ecole Secondaire de Kigoma yegukanye umwanya wa nyampinga

Ikigo cya Ecole Secondaire de Kigoma cyegukanye umwanya wa Nyampinga mu bigo by’amashuri yisumbuye bitanu biri mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango byitabiriye irushanwa ryateguwe n’itorero Inganji Culture Savior.

Muri aya marushanwa yasojwe tariki ya 28/09/2014 Nkurunziza Christabella wiga muri Ecole Secondaire de Kigoma yagukanye umwanya wa nyampinga naho Riniga Gatoya Ides wiga muri Ecole Secondaire de Ruhango yegukana umwanya wa rudasumbwa.

Rudasumbwa na Nyampinga bahize abandi mu bigo by'amashuri yisumbuye mu murenge wa Ruhango.
Rudasumbwa na Nyampinga bahize abandi mu bigo by’amashuri yisumbuye mu murenge wa Ruhango.

Ibindi bigo byari byitabiriye iri rushanwa ni College de Bethel/APARUDE, Lycee Icyirezi de Ruhango na Ecole Secondaire Saint Trinite. Ku cyiciro cya nyuma hageze abakobwa icumi n’abahungu batanu baturutse mu bigo twavuze haruguru.

Itorero Inganji Culture Savior ribarizwa mu kigo cya College de Bethel/APARUDE, ngo ryateguye aya marushanwa ahanini rigamije kugaragaza impano zibitse mu bana bakiri bato, kubatinyura cyane cyane abakobwa, kwimakaza uburere bushingiye ku muco binyuze mu rubyiruko n’ibindi, nk’uko byatangajwe na Usengumuremyi umuyobozi w’iri torero.

Nyampinga ahabwa icyemezo cy'uko yegukanye ikamba mu bigo by'amashuri mu murenge wa Ruhango.
Nyampinga ahabwa icyemezo cy’uko yegukanye ikamba mu bigo by’amashuri mu murenge wa Ruhango.

Abari bitabiriye uyu muhango wo gutora Nyampinga na Rudasumbwa, bakavuga ko banyuzwe n’ibi birori, bagasaba ko bitari bikwiye kugarukira aha kuko bibavana mu bwigunjye.

Usengumuremyi umuyobozi w’itorero w’itorero Inganji Culture Savior, avuga ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka, kugirango bakomeza gushishikariza urubyiruko kwishakamo impano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uuuuhh, aragerageraza ubwa’nyampinga arabukwiriye ariko abayobozi babishinzwe bagomba kwongyera kwitegereza ubundi muyandi matoranya bakitegyereza

edwards kanimba yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Mbese ye, murabona aba bana batakiri aba "mineurs"! I mean "abatemerewe kujya mu bikorwa nka bene ibyo badaherekejwe n’ababyeyi?" Murabona batagiye kurangazwa n’uyu muzigo wo kwitwa ibirangirire(FAMOUS) batari bagwiza imbaraga zo guhangana n’ibishuko byo hanze aha? Harya uyu muco wo ni munyarwanda? Aba bana ubu bazongera kwikota ku ikayi bamaze kuba "STARS?" Ahaa! Ibyera byose si amata, murarebe mutazabuza abana b’u Rwanda amahirwe yo gutegura ejo hazaza muzi ngo mubafashije kwigirira icyizere.Byahe!They are not mature enough to be crowned such glory!"Ci va sano va piano!"

SAM yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

ubu bwiza bwabo ntibazabupfushe ubusa bityo buzabere intambwe yo kwihesha agaciro

runigana yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka