Ruhango: FPR yanyuzwe n’ibikorwa by’urugaga rw’urubyiruko irusaba kuzamura n’abandi

Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryngo wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, ruratangaza ko rwishimiye cyane ibikorwa bimaze kugerwaho n’urubyiruko rw’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango. Ikarusaba kwegera n’urundi rubyiruko kugirango narwo rudasigara inyuma.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR, rwari mu karere ka Ruhango guhera tariki 27-28/09/2014, aho rwasuraga bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rureba aho iterambere ryabo rigana.

Muhoza Marie Rose Diane ayoboye uru rugaga ku rwego rw’igihugu, avuga ko iki gikorwa bagiye bagikora no mu tundi turere ndetse ngo kiracyakomeza. Ariko agereranyije n’ahandi bagiye bagera, ngo bishimiye ibikorwa by’urubyiruko mu karere ka Ruhango.

Urugaga rw'urubyiruko rushamikiye kuri FPR mu karere ka Ruhango rusobanura ibyo rumaze kugeraho.
Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR mu karere ka Ruhango rusobanura ibyo rumaze kugeraho.

Akaba yasabye uru rubyiruko gukomeza intego rwiyemeje, ariko rutibagiwe rugenzi rwarwo ndetse n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda muri rusange.

Muhoza yavuze ko babonye ibikorwa byinshi byakozwe n’urubyiruko rwa FPR mu karere ka Ruhango birimo, kuremera rugenzi rwarwo rutishoboye baruha inka, guhanga imirimo mishya, kubakira abatishoboye.

Akaba yababwiye ko ibyo bamaze kugeraho bishimishije, ariko abasaba gukomeza kongera imbaraga bashishikariza urubyiruko gahunda yo kwizigama bise “saving group”.

Muhoza Marie Rose Diane uyobora urugaga rw'urubyiruko rushamikiye kuri FPR ku rwego rw'igihugu.
Muhoza Marie Rose Diane uyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR ku rwego rw’igihugu.

Urubyiruko rugize urugaga rw’umuryango FPR mu karere ka Ruhango, ruvuga ko rufite intego nyinshi zigamije iterambere z’urubyiruko rw’aka karere, zirimo gukomeza kubafasha kwihangira imirimo, ndetse rugakomeza gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugirango urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu rugane inzira y’iterambere.

Bashima Hussien uyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR mu karere ka Ruhango, ashimangira ko nubwo bamaze kugira aho bigeza bitazahagararira aho, ahubwo ko bagiye kongera imbaraga kugirango urubyiruko rugaragaze ko ari imbaraga z’igihugu koko.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibikorwa by’umuryango RPF inkotanyi bigomba gukwira hose mu gihugu maze abanyarwanda bose bikatugeraho tukaboneraho kuzamuka mu iterambere

kabera yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

ibikorwa by’umuryango RPF inkotanyi bigomba gukwira hose mu gihugu maze abanyarwanda bose bikatugeraho tukaboneraho kuzamuka mu iterambere

kabera yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka