Bugesera: Umugore yatwitse ibintu byo mu nzu ashaka kwihimura ku mugabo

Umugore witwa Uwizeyimana Donatile w’imyaka 26 y’amavuko yatonganye n’umugabo we witwa Nsengimana Servelien w’imyaka 38 y’amavuko maze ahitamo kumwihimuraho atwika ibikoresho byo mu nzu birimo moto na televiziyo.

Ku mugoroba wo kuwa 28/92014, Nsengimana utuye mu kagari ka Marembo mu murenge wa Rilima yaratashye ageze mu rugo asanga amakaziye y’inzoga bakoreshaga adahari niko kuyabaza umugore umugore ahakano atazi aho yagiye nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard.

Yagize ati “aho niho haturutse intonganya maze umugabo abonye bigiye kuba birebire niko guhita ava mu rugo arigendera. Umugore kubera umujinya niko gufata ikibiriti atwika ibiri mu nzu maze hashya moto yari ikiri nshya yo mu bwoko bwa TVS ndetse na televiziyo”.

Moto bayijimije imaze gushya ahantu hanini.
Moto bayijimije imaze gushya ahantu hanini.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, avuga ko uyu mugore yasohotse maze ajya kwigamba mu baturanyi ko agiye kandi ko asize atwikiye umugabo we niko guhurura bagiye basanga ibintu birimo gushya batangira kubizima ariko basanga ibyinshi byahiye.

Umugabo ashinja umugore we ubujura kuko akenshi abura ibintu naho umugore ugasanga arashinja umugabo kumuca inyuma, ibyo akenshi bigatuma batongana; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima abisobanura.

Umugabo avuga ko impamvu yavuye mu rugo ari uko umugore yamuteye amacupa ndetse ashaka no kumutera icyuma maze akahava agirango umugore nacururuka undi abone kugaruka.

Nguwo umugore imbere ya moto yatwitse.
Nguwo umugore imbere ya moto yatwitse.

Yakomeje agira ati “ubu se ko yatwitse moto yatwinjirizaga amafaranga kuko yatwaraga abagenzi ubu yungutse iki? iyo abona atishimye maze akigendera aho kugirango anyangirize kano kageni”.

Gasirabo Gaspard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima arasaba abashakanye kwirinda intonganya kuko zivamo amakimbirane ndetse n’impfu z’ahato na hato.

Aha niho abasaba kujya babimenyesha ubuyobozi mu maguru mashya bigakemuka bitarateza ibindi bibazo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UYUMUGORE,MBONA,ARINKUNGUZI,UMUGABOKUMUCA,INYUMA,BIHURIYEHENAMOTOYATWITSE,KUBAWASHOBOYEGUTWIKA,IBINUBYOSE,BIGARAGARAKONUMUGABOWAWEWAMWICA,GUSASINKUCIRIYE,URWITEKA,GUSA,UMENYEKO,IBYOWAKOZE,ATARIBYO,MURAKOZE

furaha,inyasi yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

ntawamenya ,umugore nkuyu abasanzwe ari inkozi zibibi , ashibora kuba yarokamwe na shitani nawe se , kuba ashinja umugabo ko amuca inyuma , bkaba bizwi nawe gusa yarangiza agasahura umutungo wurugo, agurisha ibintu byo mu nzu , nyum aumugabo yamubisa agatwika noneho ya mitungo yari ibatunze ngo arahima umugabo urumva uwo atari umugore wikirara..kandi byose iyo bijya gupfa bihera kugasuzuguro no kumva ngo abagore bahawe ijambo, icyo nzicyo ntagaciro kumugore aho ava akagera utagira umugabo cyangwa umugore wibana , yarasize umugabo ...naho umugabo we asa nakaho yaremewe ibibazo , iyo bimugendekeye bityo amenya uko abyitwaramo kandi agakomeza gahunda ze muri societe

philadelphie yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Uyu mugabo umugore kuki avuga ko amwiba kandi ibiri murugo byose aba aribyabo, ahubwo uyu mugabo ashobora kuba ariwe kibazo.

Umuburanyi yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka