Nyamasheke: Afunzwe ashinjwa gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko, Dushime Ernest ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke azira kugafatanwa impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.
Dushime Ernest avuga ko atariwe wakoze izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga, akavuga ko ari umuntu w’I Kigali wazimuhaye ngo azishyire ba nyirazo gusa yirinda kuvuga uwaba yarazimuhaye ngo azijyane.
Agira ati “ntabwo arijye wazikoze ahubwo nazihawe n’umuntu I Kigali ngo nzishyire bene zo none mfashwe ntazibagejejeho”.
Dushime uvuga ko yiga mu ishuri rya Kicukiro College of Technology mu mwaka wa mbere, yafatanywe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu bwoko bwa A y’uwitwa Sindayigaya Daniel n’urundi rwo mu bwoko bwa B, rw’uwitwa Ishimwe Marie Ange ndetse n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutari urwa burundu (permit provisoire) ikaba iriho amakarita abiri y’ishuri yigiyeho ariho amazina atandukanye n’amazina basanze mu irangamuntu ya nyiri irangamuntu.
Dushime yafashwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2014 mu ma saa moya za mu gitondo, akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi aho ategerejwe kuzagezwa imbere y’ubutabera.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|