Bugesera: Abaturage barashimira ingabo z’igihugu zabubakiye ikiraro cyari cyarasenyutse
Abaturage batuye umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera n’uwa Rukumberi mu karere ka Ngoma barashima ingabo z’igihugu zabasaniye ikiraro gihuza iyo mirenge none kikaba cyongeye kuba nyabagendwa.
Icika ry’iki kiraro kiri ku ruzi rw’Akagera ngo ryari rigiye gushyira abaturage mu bwigunge ariko ingabo z’u Rwanda zagisannye mu maguru mashya none bongeye kugikorashe nka mbere nk’uko bivugwa na Mukarugema Jeanne umuturage wo mu murenge wa Gashora.
Yagize ati «ikiraro kimaze gucika, kugirango twambuke uru ruzi byasabaga umuntu byibuze amafaranga 200, ndetse hari n’igihe abasare batayemeraga kandi kugenda bwije byari byarahagaze. Turashimira ingabo ukuntu zihutiye gusana iki kiraro none tukaba twongeye kongera kugikoresha».
Bihoyiki Pierre utuye mu murenge wa Rukumberi aravuga ko ubuhahirane hagati y’akarere ka Ngoma n’aka Bugesera yongeye gukorwa. Ati «Turashimira ubuyobozi bwacu bwo bwongeye gutuma iki kiraro cyongera gukora, twari tugiye kujya mu bwigunge none ingabo z’igihugu zidukuye kure».
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko ikiraro cyubatswe ari icy’agateganyo mu gihe hategerejwe ko umuhanda uhuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza uzashyirwamo kaburimbo maze hakubakwa ikiraro kigezweho.
«Ku bufatanye n’ingabo z’igihugu, iki kiraro cyongeye gukora kuko ubu imirimo isigaye ni mike cyane, harateganwa ko uyu muhanda nushyirwamo kaburimbo iki kiraro kizakorwa mu buryo bugezweho kuko ibi n’ibyagateganyo» ; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Bugesera abisobanura.
Ikiraro gihuza akarere ka Ngoma n’aka Bugesera cyacitse ku itariki ya 14 Nzeri 2014, ubwo cyanyurwagaho n’imodoka rukururana yaritwaye ibiremereye.
Hagati aho igice cyimwe cy’ikiraro kinini cyari kihasanzwe kiracyari mu mazi ndetse n’ikindi gice cy’ikamyo ya rukururana yaguye muri urwo ruzi rw’Akagera ubwo icyo kiraro cyacikaga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
harakabo izaruharaniye ntako zitagira ngo zitubungabungire umutekano, mwakoze neza murabo gushimirwa. cyane cyane ENGINEERING REGIMENT YO MURI RDF
Ariko uku si ugusana ahubwo ni ukubafasha kwambuka igihe kitarasanwa kuko iki kiraro bashyizeho si permanent ni icyo bifashisha (temporary measures). Musobanurire neza abaturage.Iki kiraro kitwa Pontoon bridge kifashishwa n’ingabo mu rugamba.
ingabo zacu zitabaro rwakomeye muri buri nzego , ha nanjye nongeye kuzishima kuko buzima bwacu hano i rukumberi bwari bwarahagaze
Butya ingabo ni izirwanira abaturage aho rukomeye hose! umutekano w’abanyarwanda RDF yiyemeje kuwubungabunga mu nzego zose.
erega ntacyo abanyarwanda bazaburana RDF cyeretse ikidashoboka naho ubundi igishoboka izagiha abanyarwanda umuntu agiye kuyishima bwakwira bugacya , kuko nibyinshi abanyarwanda dukesha RDF, umutekano n’amahoro byo ni impano itagereranywa bihereye abanyarwanda , ubuvuzi bwintangarugero nibo tubukesha iterembere naryo baba baturihafi kandi nibyishi muribyo tubakesha