Nk’uko ingingo ya 192 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibitegeka, uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana we cyangwa ushinzwe kumurera ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 500.
Mu rubanza rwa tariki 16/9/2014, ubwo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko ku cyaha yakoze, Faustin Ryumugabe yakomeje kwemera ko yasambanyije umwana we atabizi ngo yamwitiranyije n’umugore we mu gihe yari yasinze asa n’uwataye ubwenge.
Nyuma yo gusuzuma imyiregurire n’imyitwarire ya Faustin Ryumugabe mu rubanza rwabereye mu mudugudu wa Nyakabungo akagari ka Nyankurazo ari naho icyo cyaha cyakorewe, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana we akatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi ijana asonerwa n’amagarama y’urubanza.
Bamwe mu baturage bari aho bakiriye neza icyo gihano bavuga ko igifungo cya burundu yasabirwaga cyari kirekire.
Félicien Iyakaremye aravuga ko icyaha yakoze kiremereye ariko ngo kuba agabanyirijwe igihano ni byiza ngo bizamufasha kwihana agaruke arere abana atunge n’umuryango we.
Faustin Ryumugabe yavutse 1969 yarashakanye na Siperansiya Mukabugingo bakaba barabyaranye abana batanu, abahungu bane n’umukobwa umwe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|