Umuyobozi w’Agateganyo w’ibitaro bya Nyanza arashinjwa guta akazi

Dr Guillain Lwesso wari umuyobozi w’agateganyo mu bitaro by’akarere ka Nyanza aravugwaho kuba yarataye akazi kuva tariki 14/09/2014 ku mpamvu ze bwite atabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bumushinzwe.

Igenda ritunguranye rya Dr Guillain Lwesso ryabanje kutavugwaho rumwe na bamwe mu bakozi bakoranaga nawe mu bitaro bakibaza niba ari ubutumwa bw’akazi yoherejwemo na Leta cyangwa akaba ari ubwo we ku giti cye yihimbiye.

Tariki 14/09/2014 Dr Guillain Lwesso yuriye indege ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe asiga abwiye kuri telefoni Rwumbuguza Josué umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’umutungo w’ibitaro bya Nyanza ko agiye muri Ethiopia mu mahugurwa yo kurwanya Ebola yagombaga kubera muri icyo gihugu akarangira tariki 18/09/2014 ariko iyo tariki igeze baramutegereza amaso ahera mu kirere.

Dr Guillain Lwesso ngo yagiye nta bubasha asigiye undi wagombaga kumusimbura kuri uwo mwanya w’ubuyobozi bw’agateganyo bw’ibitaro bya Nyanza; nk’uko byemezwa na Bwana Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza.

Ikindi ngo ni uko urugendo rwe yarumenyesheje umuntu ku giti cye basanzwe ari inshuti aho kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari bumushinzwe nk’umukozi mu karere.

Dr Guillain Lwesso Mununga wahoze ari umuyobozi w'agateganyo mu bitaro bya Nyanza.
Dr Guillain Lwesso Mununga wahoze ari umuyobozi w’agateganyo mu bitaro bya Nyanza.

Urupapuro ruvuga aho Dr Guillain Lwesso yari agiye ndetse n’impamvu imujyanye rwari rubitswe mu rugo rw’umwe mu bakozi bakoranaga witwa Sylvain ari nawe wahise afata inshingano ze mu gihe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’umutungo w’ibitaro bya Nyanza ntabyo yari azi usibye amakuru yamuhereye kuri telefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah avuga ko hifashishijwe amategeko agenga abakozi ba Leta Dr Guillain Lwesso yagiye mu buryo butayubahirije ngo akaba aribyo byitwa guta akazi.

Ati: “Nta ruhushya yasabye ahubwo yararwihaye arangije aragenda kandi si n’umuntu wasezeye nibura ngo nabyo tube twarabimenyeshejwe nk’uko henshi mu kazi bigenda iyo uramutse wiboneye ahandi ukora”.

Ngo muri iki gihe ibyakwangirika byose bigaragara ko igenda ry’uyu Dr Guillain Lwesso ribifitemo uruhare yabiryozwa nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje abisobanura.

Imwe mu mafoto Dr Guillain Lwesso yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook nyuma yo kubura mu bitaro bya Nyanza.
Imwe mu mafoto Dr Guillain Lwesso yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook nyuma yo kubura mu bitaro bya Nyanza.

Ku kibazo kirebana n’uko bishoboka ko hari bamwe mu bakozi b’ibitaro bashobora kwitwaza igenda ry’uwari umuyobozi wabo w’agateganyo maze amakosa yose yakozwe bakayamugerekaho umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko uwakwitwaza igenda rye maze akagira ibyo yangiza nawe yabihanirwa n’amategeko gusa ngo hari icyizere ko ntabizangirika.

Ubusanzwe umukozi yirukanwa ku kazi ke nyuma yo gusiba iminsi 15 yikurikiranyije ari nta mpamvu nk’uko amategeko agenga umurimo mu Rwanda abivuga ariko Dr Guillain Lwesso we yanamaze gutangaza ko atakigarutse nk’uko Bwana Rwumbuguza Josueé ushinzwe ubutegetsi n’umutungo w’ibitaro bya Nyanza yabitangaje.

Dr Guillain Lwesso ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) wari umuyobozi w’Agateganyo mu bitaro by’Akarere ka Nyanza biravugwa ko yaba yaragiye mu kiraka cyo kuvura indwara ya Ebola iri kubica bigaca mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika y’iburengerazuba. Ubu birikuvugwa ko yaba aherereye mu gihugu cya Liberiya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

ubundise abakongomani babaha ubutegesti gute ngaho mumupira ngaho muri min sante yemwe turahari abanyarwanda nimureke kwemera abanyamahanga kurusha abanyu singahe apr ntirikubikora koko

senga patrick yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Birakwiye ko ubuyobozi bushaka umusimbura mu rwego rwo gukemura ikibazo .

KARASIRA JEAN yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

nimuzamure imibereho yabaganga, kandi make plans to retain our doctors as we u put in place otherwise things are very bad and that’s why we have many Congolese Doctors in entirely all government hospitals and for sure they don’t even care about Rwandese well being they are after money. They deceive that they treat us and we also deceive ourselves that we have cheap medical Doctors. Uplift the living conditions for our Medical Doctors ibindi byose bizaza. imagine Doctors fighting for taxis with passengers and tax conductors! its really a shame.

kabanda justus yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ferwafa irarengana na Minisante ni kimwe ...abazayirwa baraje babereke bagate akazi bigendere

Bibagwa yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

I believe its hi time the cabinet gets involved into the medical issues and even uplifting the living starndards of living for our precious over-worked poor Doctors. its aslo hi time the Congolese Doctors get screened even b4 given jobs anyway. Otherwise even the ones in hospitals now are lamenting about the salaries and working condition where some of our Doctors board bicycles to go to work, stay in very funny houses and even dress very funny due to poor working conditions and low salaries. They do a great job so they need rewads for their own upkeep.

Jackie Mbabazi yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

umuganga nawe n’umuntu nkabandi kandi nawe acyeneeye kwitezimbere nkabandi banyarwanda bose. kuba wenda yaragiye atabivuze neza that’s the problem. Ahubwo minisiteri y’ubizima yongere irebe ukuntu yazamura imibereho ybatuvura naho ibudi turashira peeee.

mutangana Frank yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

mu Rwanda ntabutegaji dushaka, niba yagiye ubwi agumeyo akazi abagashaka bakabone ubwo buriya yari ahaze

condo yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

mutubarize ubuyobozi bw’AKarere ka Nyanza abandi bavugwa ko bagiye muricyo kiraka niba baragiye bizwi.nabo bavuye mu bitaro bya NYanza

eddy yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

mutubarize ubuyobozi bw’AKarere ka Nyanza abandi bavugwa ko bagiye muricyo kiraka niba baragiye bizwi.nabo bavuye mu bitaro bya NYanza

eddy yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

NDAGAYA AKARERE KA NYANZA N’UMUYOBOZI WAKO GUHA ABACANCURO AKAZI KANDI HARI ABANYARWANDA BAGAKWIRIYE.ESE AVA MURI EAC WENDA TUBIMENYE?

Bella yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ubundi se uyu ni umuntu wavura abantu bagakira? ndabona ari un délinquant...congolais.

matabaro yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ibi bikwiye kuduha isomo! tugatanga akazi kubenegihugu kuruta abanyamahanga kuko nta patriotism bafite.
gusa ibitaro bya nyanza wagirangO MINISITERI y’UBUZIMA ntibizi hashize igihe kinini bitagire umuyobozi ibyo bikadindiza imikorere kuko service yabyo ku bakiriya irakemangwa. nsoje nsaba MINISITERI Y’UBUZIMA gutabara ikabiha umuyobozi,

am.sugi yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka