Bugesera : Imodoka ihiriye mu muhanda

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 yavaga i Kigali ijya ahitwa Mayange mu Bugesera ihiriye mu muhanda irakongoka ariko ku bw’amahirwe ntawe ihitanye nta n’ukomeretse.

Iyi modoka yari ifite ikirango RAB 592 Y ihiriye mu mudugudu wa Nyamata II mu kagari ka Nyamata Ville kuri uyu wa 23/09/2014 ku isaha ya saa sita n’iminota hafi 40.

Mbonyimana Jean Pierre wari uyitwaye aravuga ko atamenye impamvu yateye inkongi. Ngo ubwo yari ayitwaye yumvise imodoka icitse itenge itangira kugenda buhoro, ayishyira ku ruhande ajya gufungura ahagana imbere ngo arebe niba hari ikibazo yaba ifite.

Agifungura ngo yabonye umwotsi, ikintu atamenye gihita giturika buhoro, umuriro uraka imodoka itangira gushya. Uyu Mbonyimana n’umuntu umwe bari kumwe mu modoka batabaje abaturage baza kuzimya ariko bahagera umuriro wamaze kuba mwinshi ubarusha imbaraga imodoka yose irashya irakongoka.

Polisi y’u Rwanda mu Bugesera iravuga ko ishimira abaturage batabaye ari benshi kandi ikabasaba gukomereza aho gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga umutekano no gutabara abantu bagenzi babo aho bibaye ngombwa hose.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera ariko arasaba n’abatwara ibinyabiziga kujya bagenzura ibinyabiziga byabo buri gihe mbere yo gufata urugendo. Chief Inspector of Police Issa Bacondo aravuga ko amakuru bamaze kumenya kuri iyo modoka yatewe no gukoranaho kw’amasinga byateye ibyo bita circuit.

Ubwo abatabaye bageragezaga kuzimya iyo modoka, ngo basanze kizimyamwoto y’iyo modoka itarimo umwuka wo kuzimya uhagije, ndetse n’izindi modoka zanyuraga muri uwo muhanda ngo zari zifite twa kizimyamwoto duto kandi tutarimo umwuka uhagije wo kuzimya umuriro.

CIP Bacondo akaba asaba abatwara ibinyabiziga kujya bagenzura neza ko ibinyabiziga byabo bifite ibisabwa byose nk’amazi, kizimyamwoto nzima kandi nini ndetse no kugenzura ibindi bitwararikwa ku binyabiziga.

Imodoka yahiriye mu Bugesera yari ifite ubwishingizi bwa byose (assurance tout risque/omnium) ndetse ngo yarananyuze mu isuzumwa ry’ibinyabiziga rikorwa na polisi, mubyo bita contrôle technique.

Kayiranga Egide

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka