Abamaze imyaka ibiri batarishyura imisoro bagiye gufatirwa imitungo

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyatangaje ko abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo, bafite ibirarane by’imisoro by’imyaka igera cyangwa irenga ibiri, ko bagiye gufatirwa imitungo yabo, bakanakurikiranwa mu nkiko kuko batihutiye kwishyura cyangwa kuvuga ibibazo bagize.

RRA ivuga ko ifitiwe umwenda ungana na miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo miliyari 55 zikaba ziri mu maboko y’abanze kuyishyura; aho bamwe ngo bahunze igihugu cyangwa bakaba barafunze ubucuruzi bwabo bagafungura ubundi, nk’uko byasobanuwe na Komiseri mukuru, Richard Tusabe.

“Mu bihano twateganije harimo gufatira imitungo y’abanze kwishyura imisoro, tukaba turimo gusoza dosiye zo kujyana mu nkiko; n’abahunze igihugu tuzafatanya na Ministeri y’ububanyi n’amahanga, tubakurikirane baze basoze inshingano zabo”, nk’uko Komiseri Tusabe yabibwiye itangazamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 23/9/2014.

Komiseri wa RRA, Richard Tusabe, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Komiseri wa RRA, Richard Tusabe, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ku rubuga rwa Rwanda Revenue hari urutonde rumazeho icyumweru, cyari cyo gihe ntarengwa cyahawe abantu n’ibigo bagera ku 117 bafite umwenda wa miliyari 10, ariko ngo abishyuye cyangwa abaje kuvuga uburyo bazishyura ntibarengeje miliyari imwe.

Umuyobozi wa RRA yavuze ko buri cyumweru hazajya hasohoka urutonde rw’abanze kwishyura imisoro, ku buryo abazajya barenza icyo gihe bazajya bafatirwa ibihano birimo gufatirwa imitungo yabo itimukanwa, gufungirwa ubucuruzi mu gihe cy’iminsi 30 bakabanza kwishyura, kwangirwa gupiganira amasoko no gukurirwaho uburenganzira bwo gukora ubucuruzi.

Itangazo rya Rwanda Revenue Authority rireba ikigo cyangwa buri muntu wese ufitiye Leta umwenda w’umusoro, akaba atari yajya kugaragaza ikibazo yagize kugirango hasuzumwe uburyo yajya yishyura mu byiciro, nk’uko Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro bubisobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu n’umutungo wa leta ariko mbere na mbere ukaba uwa rubanda kandi utagomba kwangizwa uko bishakiye

joel yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

abantu nkaba baba batishyura rwose nibo batudidindiriza iterambere, ugasanga hari amaprojects atihuta , ibikorwa remezo byakabaye bisozwa usanga biratinda , ni ukubafatira ingamba zikarishye kandi bikabera isomo ryabandi, erega baba bahemukira abanyarwanda muri rusange

justin yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka