Umukobwa wotsa (mucoma) aratinyura abandi gukora imirimo yitirirwa abagabo

Uwimpuhwe Ariane Jeannette ni umukobwa akora akazi ko kotsa ibiribwa bitandukanye kazwi nko gucoma ubusanzwe gakunze gukorwa n’abagabo. Asanga akazi kose abakobwa bagakora kuko bafite ingufu n’ubushobozi, bityo akangurira abakobwa bagenzi kwitabira akazi nkako.

Uyu mukobwa ushinguye ubona ari mu kigero cy’imyaka 20 na 25 avuga ko yarangije amashuri yisumbuye afite icyizere cyo kubona akazi nk’uko abarangije benshi bakunda kubwira ariko si ko byagenze.

Nyuma yo kumara amezi atatu nta n’ikiraka yari yabona, Uwimpuhwe yafashe umwanzuro wo kujya gukora akazi kadakorwa n’abandi bakobwa ni bwo yagiye mu ishuri kwiga kotsa mu gihe gito ahita ashaka akazi.

Uwimpuhwe ukora akazi ko kotsa mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Musanze, avuga kandi ko n’abakobwa bashoboye imirimo yari izwi nk’iya abagabo kuko bafite imbaraga n’ubushobozi, ntibakwiye kwitinya.

Uwimpuhwe, umukobwa ukora akazi ko gucoma arimo kotsa ibitoki.
Uwimpuhwe, umukobwa ukora akazi ko gucoma arimo kotsa ibitoki.

Agira ati: “Icyo nabwira cyane cyane abakobwa ni uko tutagomba kwitinya, icyo abahungu bakora natwe twagikora kubera ko iyo ufite intego n’impamvu, ikintu cyose uba ushobora kugikora.”

Mu gikoni cy’amakaro ukinjiramo ukubitana n’ubushyuhe bwinshi, aha ni ho Uwimpuhwe aba ahagaze imbere y’imbabura zubakiye ashishakaye yotsa. Yemeza ko ari akazi katoroshye kubera ubushyuhe buba buhari ariko iyo amaze umwanya ku mbabura ajya hanze gufata akayaga noneho akabona gukomeza akazi.

Ngo abakobwa hafi ya bose biga bafite indoto zo gukora mu biro ariko ngo ibyo ntibyashoboka. Yongeraho ko ari byiza ko abakobwa bagerageza n’akandi kazi gasaba imbaraga kuko nabo barazifite aho kurera amaboko rimwe na rimwe na rimwe babura epfo na ruguru bakajya kwicuruza (gukora uburaya) kandi ngo bimara igihe gito.

Uwimpuhwe arimo gutunganya inyama zo kotsa.
Uwimpuhwe arimo gutunganya inyama zo kotsa.

Uwimpuhwe avuga ko akazi ko kotsa akamazemo imyaka itatu, amafaranga abona ku kwezi, ngo amufasha kwikemurira ibibazo bisaba amafaranga, ikindi mu minsi iri imbere ateganya gukomeza kwiga aho azirihira kaminuza.

“Ntabwo nakwicara ngo mbwire abo mu rugo ngo ni mumpe amavuta, urukweto, umwenda, ubu byose ni njye ubyishakaho kandi mfite na gahunda yo gukomeza kwiga nirihirira ntavuga ngo ni ababyeyi, ” Uwimpuhwe Ariane.

Maniriho Emmanuel ukorana na Uwimpuhwe atangaza ko ashimishwa no gukorana nawe kandi abona ashoboye akazi ko kotsa. Asanga abakobwa na bo bashobora akazi nk’ako uretse bagifite ikibazo cyo kwitinya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndi nyamirambo ndu musore wi myaka21 nshaka akazi ko gucoma murakoze

William kwitonda yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Gucoma nta mbaraga bisaba ntawutabishobora,kandi ni ibisaba imbaraga n’abagore barabikora none se umupfakazi ntiyiyasiriza urukwi!ngo byari iby’abagabo,yahora abona abazimwasiriza se?? bakamutesha umwanya....,natwe turabishoboye rero

KAMABERA JULIE yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

ni byiza ario ajye yambara ingofero zipfutse umutwe wose kubera ko ashobora kuzakora ikosa agatanga brochette iriho umusatsi abantu bakamucikaho ngo yabaroze inzaratsi!!!!!

mujyanama yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

ibi ni byiza cyane kuko uyu mukobwa yarebye agasanga ntacyatuma adakoresha imberaga ngo yiteze imbere

murundi yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

erega burya icyangombwa ni igitunga umuntu ntwawe kibangamiye kandi gifite nabo kigirira akamaro, ndetse ntawe asaba , akazi kose gating umuntu kakamugeza kuri byinshi kakakubeshaho kaba ari keza , icyambere ni ukugakunda

simbi yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka