Gasabo: One Family Health irashinjwa kutishyira amavuriro ifasha

Bamwe mu baganga bafite amavuriro yunganira ibigo by’ubuzima mu mirenge itandukanye mu karere ka Gasabo bikorana n’umuryango One Family Health Center, bafunze imiryango bitewe n’uko batakibona amafaranga yo gukomeza ubuvuzi uyu muryango nterankunga wari warabemereye.

Umuryango One Family Health waje gukorera mu Rwanda ufite gahunda yo gufatanya na Leta mu kongera umubare w’amavuriro hirya no hino mu gihugu, agomba kunganira ibigo by’ubuzima muri buri murenge.

Uyu muryango wumvikanaga n’umuganga agashinga ivuriro noneho Leta ikamufasha kwishyura inzu yakodesheje, uwo muryango nawo ukamuha imiti ariko agomba kwishyura nyuma yo kwishyurwa n’ubwisungane mu buvuzi buzwi nka mituweli.

Gusa kuri ubu amavuriro abiri (yitwa One Family Health Centers) yo mu karere ka Gasabo (irya Kimihurura n’irya Rutunga) ntagikora n’andi nayo arasa n’ayenda gufunga imiryango, ba nyirayo bakavuga ko kuva batangira gukora amafaranga ya mitiweli bavurira ku baturage atabagarukira ngo bakomeze ibikorwa byabo.

Ubwo Kigali Today yageraga kuri rimwe mu mavuriro riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, yasanze rifunze ndetse hariho n’itangazo ryihanganisha abaturage ribasobanurira ko rizongera gufungurwa ari uko ibibazo ryagize byakemutse.

Iri vuriro rikorana n'umuryango One Family Health mu murenge wa Kimihurura ubu ryarafunze.
Iri vuriro rikorana n’umuryango One Family Health mu murenge wa Kimihurura ubu ryarafunze.

Bamwe mu baturage bari baje kwivuza bagaragaje ko batishimiye ko iri vuriro ryafunga, kuko ryari risanzwe riborohereza mu kazi kabo ndetse bakaba banakoreshaga amakarita ya mitiweli bakishyura macye, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Betty Mukamana.

Yagize ati “Ni igihombo gikomeye kuri twe abaturage kuko nk’ubu nari nje kwivuza nzanye mituweli ikindi hari na hafi y’iwacu, ariko nsanze ngo bamaze iminsi badakora. Ubu ngiye kwivuriza ku rindi vuriro ryigenga baraza kunca amafaranga menshi ariko nta kundi ni ubuzima bwanjye ndengera.”

Chantal Umulisa, ny’iri vuriro, yatangaje ko iki kibazo kimaze igihe kinini, aho abakozi ba One Family Health bajya baza kubabwira ko batarishyurwa na Minisiteri y’Ubuzima. Avuga ko bamubereyemo ibiraranye bigera kuri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Twarabonanye banyereka n’ibipapuro bivuga ko batigeze bishyurwa bambwira ko ngo kuva batangira ngo bishyuwe ibihumbi 160, ku buryo wumva bidasobanutse. Narababwiye nti niba ari bizinesi murumva yakomeza ite?!”

Umulisa yakomeje avuga ko afite amakuru azi neza yabwiwe n’umwe mu bakozi b’uyu mushinga ko MINISANTE yamaze kubishyura, ariko akongera ko atazi impamvu neza yatumye batishyurwa.

Ku murongo wa telefoni, Maggie Cirwa umuyobozi wa One Family Health mu Rwanda yabyamaganiye kure avuga ko nta kibazo kiri mu mavuriro bakorana nayo, ariko ntiyemeza cyangwa ngo ahakane niba barakiriye amafaranga ya mitiweli bagombaga kohereza ku mavuriro.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kandi kireba impande zombi kandi natwe kiraduhangayikishije ariko nta kintu nakivugaho kugeza ubu. Muri iki cyumweru cyose turaba turi mu biganiro n’inzego kireba zose nyuma nibwo nzagira icyo ntangaza.”

Itangazo ubuyobozi bw'ivururo bwandikiye abaturage babamenyesha ko babaye bafunze.
Itangazo ubuyobozi bw’ivururo bwandikiye abaturage babamenyesha ko babaye bafunze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo aya mavuriro akoreramo kandi bukaba ari bwo bushinzwe gukura amafaranga muri MINISANTE bukayohereza ku ma konti ya One Family Health, buvuga ko nta kirarane na kimwe babereyemo uyu muryango, nk’uko Joy Kemirembe, umuyobozi wa mitiweli mu karere abitangaza.

Avuga ko amafaranga yose bamaze kuyohereza ndetse akongeraho ko batari bazi ko hari ikibazo cyaba cyarabayeho kugeza ubwo amavuriro atarishyurwa. Yatangaje ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’uyu muryango bazasura amavuriro yose bagakurikiraba ibibazo uko bimeze.

Ubusanzwe amafaranga ya mitiweli abaturage baba bishyuye ku mirenge ntahita ajya ku makonti yabo, kuko abanza kunyura mu karere ayo mavuriro abarizwamo avuye kuri MINISANTE akarere kakayohereza kuri One Family Health nayo ikaba igomba gukuraho ikiguzi cy’imiti iba yahaye ayo mavuriro asigaye ikayabaha nk’inyungu.

Umwaka ushize hari ikindi kibazo cyari cyagaragaye aho aba baganga binubaga bavuga ko MINISANTE itishyura uyu muryango wahoze witwa Health Tower Holding ariko ikaza gucyemura icyo kibazo cy’ubukerererwe mu kwishyura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Igitangeje nuko nta numwe wahawe poste ku ngufu. Biraruta kwegera ubuyobozi bwa one family mukumvikana uko byagenda neza mukamenya aho ikibazo kiri. Nziko hari abakora neza bakunguka. Mwegere abayobozi banyu mukemure ibibazo. Unaniwe asubize iyo poste abayimuhaye.

Kabano yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Narumiwe pee OFH yaratumanupiye birenze visa turatabaza ubuyobozi no budufashe muri iki kibazo. Kuko birakabije

coco yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ndabaza ko mbona mwibasiye umuyobozi? Ese mama muracyabasha guhabwa imiti musabye?

haha yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

WOWE SHA URAVUGA KO TUMAZE IMYAKA 3 SE HARI N’IGICERI NAKIMWE BARADYHA BATUBUSHYA NGO MITUEL NTIZIRISHYURA KANDI ZARISHYUYE/ahubwo mutubarize uwo muyobozi icyo ayobora

CLOMBE yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

WOWE SHA URAVUGA KO TUMAZE IMYAKA 3 SE HARI N’IGICERI NAKIMWE BARADYHA BATUBUSHYA NGO MITUEL NTIZIRISHYURA KANDI ZARISHYUYE/ahubwo mutubarize uwo muyobozi icyo ayobora

CLOMBE yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ka mbahe imvaho mwa banyamakuru mwe muyizi igice.one familly yaje ifite intumbero nziza yabuze umuyobozi .mbese ntabayobozi ifite ntibazi ibyo barimo njye niko nabivuga.kuko ntubaza ikibazo ngo ubone ugusubiza buri wese yisubiriza uko abibonye,ikindi uyihagarariye ni umunyamahanga utumva ikinyarwanda umujyanira ikibazo abanyarwanda bakorana nawe bakamusemurira ibitari byo.urumva aho tugezi?

sano yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ka mbahe imvaho mwa banyamakuru mwe muyizi igice.one familly yaje ifite intumbero nziza yabuze umuyobozi .mbese ntabayobozi ifite ntibazi ibyo barimo njye niko nabivuga.kuko ntubaza ikibazo ngo ubone ugusubiza buri wese yisubiriza uko abibonye,ikindi uyihagarariye ni umunyamahanga utumva ikinyarwanda umujyanira ikibazo abanyarwanda bakorana nawe bakamusemurira ibitari byo.urumva aho tugezi?

sano yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

buriya njye nari narashatse kubare kera mbura aho mpera,nibaza niba mubyukuri abab bantu ba one familly bazi icyo bakora byaranyobeye. ahubwo ndasaba nyiri ugukora iyi nkuru kudufasha akagera ahantu aya mapost ari henshi hashoboka tukubwire agahinda dufite.igitangaje iyo uyisa baba bakwizeza ibitangaza bagushuka ngo ugiye muri bisiness bwaca kabiri ukucuza icyakujyanyemo.gusa turafunga nibaturega tuzaburana mbabajwe n’abaturage babihombeye mo bari bamaze kumenyera kubonera service ahabegereye.

SONIA yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

yooo nibwo mwamenya ko one familly ari abajura?GUSA IKIBABAJE NUKO MAGI APFA KUVUGA IBYO ATAZI YIYIRIRIRWA KURI MACHINE NGO IBINTU BIRAGENDA NTAZI PROJET YENDA GUHIRIMA? NIZINDI ZOSE AHUBWO TURAJE TUZIFUNGE NSHIMIYE UWO UGIZE UBUTWARI BWO GUFATA IYAMBERE AHARI HARICYAKORWA ARIKO SINZI PE WAGIRANGO NTAMUYOBOZI IGIRA!

kabanyana yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka