Nyabihu: Batangaje bimwe mu byatumye batahuka

Abantu 25 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 22 Nzeri 2014, bavuga ko hari byinshi byatumye bafata icyemezo cyo gutaha birimo abagore bafatwa ku ngufu, kutagira uburenganzira busesuye ku byabo, umutekano muke n’ibindi.

Karake Ferdinand avuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nta mutekano ubayo bitewe n’inyeshyamba nyinshi zibayo; ngo iyo uhinze ntusarura n’iyo ufite n’umugore ngo hari ubwo bamukwaka ku ngufu.

Nyirandoreraho Felisita we avuga ko abakobwa n’abagore bakunze gufatwa ku ngufu ndetse bakaba bakwaka n’umukobwa wawe waba umufite bakamujyana ntugire icyo uvuga umugabo wawe nawe ntagire icyo avuga. Yongeraho ko ikijyanye n’imibereho myiza n’ubuvuzi ndetse n’umutekano bikiri hasi cyane muri Congo.

Imiryango 12 yatahutse iva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yiganjemo abagore n'abana.
Imiryango 12 yatahutse iva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yiganjemo abagore n’abana.

Nyuma yo kugera mu gihugu cyabo, aba Banyarwanda bavuga ko icyifuzo kinini bafite ari ukubona aho kuba ubundi bagafashwa gutera imbere bagasa n’abandi Banyarwanda, nabo bakaba bagera ku iterambere nk’iry’abandi Banyarwanda.

Mugabo Johnson ashinzwe umutekano mu karere ka Nyabihu, avuga ko iyo abantu batahutse, UNHCR imaze kubabashyikiriza, bamenya neza imyirondoro yabo n’aho bakomoka, ubundi bakabageza mu miryango yabo bagafatanya n’abandi kwiteza imbere.

Abenshi batahuka bavuga ko muri Congo baba bari mu mibereho mibi akaba ariyo mpamvu bahisemo gutahuka kuko batakomeza guhangayika mu gihe mu gihugu cyabo ari amahoro. Abatahuka benshi ni abagore n’abana aho usanga abagore bavuga ko abagabo babo baba ari Abanyekongo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka