Nduba: Hatashywe ikiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Nyabarongo wari umaze guhitana abantu 25

Mu murenge wa Nduba wo mu karere ka Gasabo hatashywe ikiraro cyambukiranya umugezi wa Nyabarongo wari uzwiho kutaba mwiza mu gihe cy’imvura, kuko mu gihe cy’imyaka ibiri gusa wari umaze guhita abantu bagera kuri 25 barohemyemo bagerageza kwambuka.

Abaturage batangaje ko bishimiye iki iki kiraro gihanitse mu kirere, ubwo cyatahagwa ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki 21/09/2014.

Cyprien Hitamungu ni umwe mu baturage benshi bari baje gutaha iki kiraro bavuga ko kije gikenewe. Yatangaje ko uretse kurengera ubuzima bw’abacaga kuri iki kiraro, bigiye no kongera ubuhahirane hagati y’abaturage byongere iterambere kuri bo.

Yagize ati “Bituzaniye iterambere iwacu kuri Sha kubera abayobozi beza dufite. Akagera kuzuraga tukabura aho duhita, ibiraro byose byari byaragiye imvura uko iguye mu gihe cy’itumba byaragendaga hanyuma badushakira abatwubakira iki kiraro. Ubu ugeze iwacu kuri Sha wakumirwa Nduba ni iya mbere.”

Iki kiraro kinyura hejuru y'umugezi wa Nyabugogo,gifite uburebure bwa metro 52.
Iki kiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Nyabugogo,gifite uburebure bwa metro 52.

Godfrey Karamuzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba, yavuze ko hari gahunda yo gukomeza gushaka ahandi hashobora kuba hatameze neza naho hagashyirwa ibiraro, cyane cyane ko bemerewe inkunga kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare.

Ati “Hari ikindi kiraro nacyo kiri muri kilometero igihumbi uvuye hano nacyo gihuza akagali ka Gasura n’umurenge wa Ntarabana hafi y’Akajevuba kandi habayo ikigo nderabuzima gishobora kuzafasha abaturage bacu, abajya za Gicumbi.
Abajya za Rulindo aho naho tumaze kucyerekana kandi abaturage twamaze kuvugana nabo baratubwira ko baza kugira uruhare rukomeye kugira ngo bunganire ubuyobozi bw’umurenge.”

Iyi nzira yari ihangayikishije kuko mu mwaka wa 2012 haguyemo abantu 17 naho mu 2013 hagwamo abagera ku munani.
Iyi nzira yari ihangayikishije kuko mu mwaka wa 2012 haguyemo abantu 17 naho mu 2013 hagwamo abagera ku munani.

Iki kiraro cyahesheje uyu murenge wa Nduba umwanya wa mbere mu karere ka Gasabo mu kwesa imihigo ya 2013/2014, gifite uburebure bwa metero 52, kikaba cyaruzuye gitwaye miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’uruhare rw’abaturage.

Iki kiraro gihuza akarere ka Gasabo k’umujyi wa Kigali binyuze mu murenge wa Nduba n’intara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo binyuze mu murenge wa Ntarabana.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibikorwaremezo bikomeje kuba byinshi kandi byiza mu baturage kandi ibi nibyo bita amajyambere kuko ubuhahirane ubu bugiye kuba bwiza

nduba yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

iki kiraro kiziye igihe, abatuye aka gace barasubijwe haragahoraho leta y’ubumwe ihora ibisubizo kubibabo abanyarwanda bahura nabyo

mahirane yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka