Yinjiye muri FDLR ngo abone uko asahura ibitunga umuryango we

Maniraguha Francoise yinjiye mu gisirikare cy’umutwe wa FDLR-FOCA afite imyaka 13 agamije gusahura ibyo kurya n’ibindi kugira ngo umuryango we ubashe kubaho kuko ngo ubuzima bwari bubi cyane mu ishyamba aho uwaba adafite umusirikare byamugoraga kubona ibimutunga.

Maniraguha urangije ingando z’amezi atatu mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo mu Karere ka Musanze asobanura ko yijyanye mu gisirikare kubera ko yabanaga na nyina gusa asanga umuryango we utazabasha kubaho mu gihe ubibasha ari uwitwaza imbunda agasahura abaturage ba Kongo ibyo kurya n’ibindi.

Agira ati: “Njye nta muntu wamfashe ngo anjyane mu gisirikare kubera ko ubuzima bw’ahantu twari turi, udafite umuntu mu gisirikare kubaho byabaga ari ibintu bikomeye ntiwabashaga kubona umunyu, ntiwabashaga kubona amavuta n’ibyo kurya hari n’igihe byabaga ngombwa ko utabibona keretse ufite urakuvitaya (ukugemurira).”

Maniraguha w’imyaka 23 ubu ni umugore w’abana babiri, akomeza avuga ko ibyo bita ravitaillement ari nko kwiba kuko ni ukujya mu mirima y’abaturage bagasarura imyaka abaturage barebera kuko ntacyo bakora mu gihe baba bafite imbunda.

Abakongamani cyane cyane imiryango iharanira inyungu z’abaturage ikunze gutunga urutoki inyeshyamba za FDLR ko zihohoterera abaturage bo mu Kivu y’Amajyaruguru aho banyaga amatungo yabo ndetse bakanasarura imyaka yabo, ariko ibyo FDLR ibitera utwatsi yivuye inyuma.

Maniraguha Francoise arangije ingando y'amezi atatu mu Kigo cya Mutobo nyuma yo kwitandukanya n'umutwe wa FDLR.
Maniraguha Francoise arangije ingando y’amezi atatu mu Kigo cya Mutobo nyuma yo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR.

Nk’umugore wari umusirikare, Maniraguha yemeza ko we nta hohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ariko avuga ko abakobwa n’abagore bo muri Kongo bakunda gusambanwa ku ngufu n’izo nyeshyamba. Ngo biragoye kumenya umubare w’abagore bo muri Kongo bafatwa na FDLR.

Maniraguha yunzemo ati: “Ntabwo nashobora kuzigereranya kuko ni nyinshi, Abakongomani ahantu hose baba barira.”

Mu kazi yakoze mu gisirikare cya FDLR, Maniraguha avuga ko yarindaga umu-colonel witwa “Busogo” wari ushinzwe amashuri ya gisirikare (ESM) ahitwa i Karongi muri Masisi. Nyuma y’aho yagiye gukora muri PM (Police Militaire).

Nk’uko Maniraguha akomeza abivuga, ngo abakobwa bakoraga indi mirimo uretse kugaba ibitero byo gushaka ibitunga ingabo kuko ho bakunda kurwana n’abasirikare ba FARDC n’indi mitwe ibarwanya.

Maniraguha ngo ababazwa n’uko atize

Maniraguha yagarukiye mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yinjira muri FDLR bituma agaharika kwiga.

Abisobanura atya: “Ikintu nahombye kinini cyane kuba ntarize birambabaza cyane noneho ikindi aho ngereye mu Rwanda ndeba aho abandi Banyarwanda bageze ngasanga narasigaye kugera ku ntambwe bagezeho bizangora.”

Kuri we, asanga adashobora gusubira mu ishuri afite abana babiri agomba gushakira ibibatunga, ni yo mpamvu ngo agiye kwiga imyuga mu gihe gito kugira ngo azabashe guhita hari icyo yakora.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nakabyie na bandi bariyo ko barimo barata umwanya wabo

Rudefre Bigina yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

umwanya yataye muri FDLR ni munini ariko ntarirarenga naze afatanye n’abandi kubaka u Rwanda

mwami yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

uvuye ibuzimu igiye ibuntu , iki nigihe cyawe cyo kugarua byinshi wataye iighe wataye ukagerageza kukigarura wiyubaka , ubu uri mugihugu cyamahoro, gifite abayobozi beza bita kucyateza imbere abaturage bacyo

karenzi yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka