Gasabo: Abagore bayobotse FPR-Inkotanyi i Jali barayishimira iterambere ibagejejeho

Abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, baratangaza ko bishimira iterambere bagezeho binyuze muri gahunda zirangajwe imbere na FPR, dore ko ngo bari barahejejwe inyuma ariko kuri ubu bigishijwe kwibumbira hamwe no kwihangira imirimo.

Ibi babitangaje mu nteko nkuru y’abagore bari muri FPR-Inkotanyi mu murenge wa Jali kuwa 21/09/2014 aho basuzumaga iterambere bagezeho banarebera hamwe uburyo bwo gukomeza kwiteza imbere.

Aha depite Murumunawabo yatangaga ikiganiro muri iyi kongere
Aha depite Murumunawabo yatangaga ikiganiro muri iyi kongere

Icya mbere aba bayoboke ba FPR bashima ni uko bahawe ijambo bakaba bagira uruhare muri gahunda z’iterambere cyane cyane muri gahunda nziza yo kwishyira hamwe bagakora, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagore bagize uyu muryango, Liberatha Mukampogazi.

Yagize ati “Gahunda twazaniwe na FPR zatumye haba impinduka nyinshi mu buzima bwanjye. Ubu mfite akarima k’igikoni gatuma imirire myiza yarageze iwacu. Ubwisungane mu kwivuza Mituweli butuma mbasha kwivuza kandi ku kiguzi gito. Kwihangira imirimo byo byabaye intego, ubu turi imbere mu mishanga ishingiye ku bukorikori.”

Aba bagore bamuritse bimwe mu bikorwa by'iterambere FPR-Inkotanyi yabafashije kumenya gukora
Aba bagore bamuritse bimwe mu bikorwa by’iterambere FPR-Inkotanyi yabafashije kumenya gukora

Aba bagore bavuze ko bibumbiye mu mashyirahamwe bazakoramo amakoperative, kuri ubu ngo amatsinda bise ‘Mutima w’urugo’ bakaba bakoramo imishinga y’iterambere itandukanye birimo gukora amandazi mu bijumba, gukora imitobe bagakora n’amata yo muri soya.

Bavuze ko bagihura n’ibibazo byo kubura ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bagure amasoko yabo kandi banashobore gukora ibikorwa byiza ku buryo bwa kijyambere.

Ubukorikori no gutunganya ibiribwa bigezweho ni bimwe mu byo aba bagore bavuze ko bacyesha FPR-Inkotanyi
Ubukorikori no gutunganya ibiribwa bigezweho ni bimwe mu byo aba bagore bavuze ko bacyesha FPR-Inkotanyi

Angelique Urujeni uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, yatangaje ko iyi kongere yari iyo kurebera hamwe iterambere ry’aba bagore, aho bafite gahunda yo kubafasha kubona ibikoresho no kubahuza n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Ati “Ku bijyanye n’ikibazo cy’igishoro tumaze gukora ubukangurambaga imyumvire yarazamutse igeze ku rwego rushimishije dufite gahunda yo gukorana na BDF kugira ngo na wa mudamu udafite ingwate abashe kubona igishoro.”

Abagore basaga 800 nibo bitabiriye iyi kongere
Abagore basaga 800 nibo bitabiriye iyi kongere

Iyi kongere yaranzwe n’ibiganiro bitandukanye byibanze ku kuganiriza abagore ku iterambere ryabo, kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda,” habaye n’imurikabikorwa rya bimwe mu bikorwa aba bagore bakora.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane kwicara hamwe bakareba ibyo bamaze kugeraho bakaniga no kubyo bagomba kugeraho ejo hazaza kandi bakanabihiga nkuko umuryango RPF ubibatoza

patrick yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka