Nyanza: Umucungagereza yafatishije imfungwa zashakaga kumuha ruswa ngo arigise dosiye

Umukozi ushinzwe ahabikwa inyandiko n’amadosiye muri gereza ya Nyanza yafatishije imfungwa ebyiri zashakaga kumuha ruswa ngo azifashe kugera kuri dosiye y’umwe muri bo, bahindure ibisanzwe biyanditswemo, nyir’iyo dosiye afungurwe atarangije igihano.

Abagororwa bari muri uyu mugambi basanzwe bafungiwe icyaha cyo kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ngo bashakaga kumuha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 arayanga, ahubwo ahitamo kubafatisha.

Aba ni abagororwa bakurikiranyweho ruswa bashatse guha umucungagereza
Aba ni abagororwa bakurikiranyweho ruswa bashatse guha umucungagereza

Umwe usanzwe warakatiwe igifungo cya burundu ngo akunze kugira amahirwe yo kuba ari kumwe n’abacungagereza agiye mu mirimo y’amaboko. Uyu rero yasabwe na mugenzi we kuzamuteretera ushinzwe ububiko bw’amadosiye, akemeza ko igihe cye cyo gufungwa cyarangiye ari uko harigishijwe bimwe mu bigize dosiye byagaragazaga igihe igifungo cye kizarangirira.

Uwari watumwe yagejeje icyifuzo ku mucungagereza witwa Machozi Jean Claude ushinzwe ububiko bw’amadosiye arabimwemerera, amusaba kuzaza azanye uwo ateretera iyo dosiye ndetse yitwaje n’amafaranga bari bavuganye. Umunsi wo kuyazana wageze uyu mukozi w’umucungagereza yabwiye ababishinzwe babata muri yombi.

Nyuma y’uko gutabwa muri yombi bemeye icyaha kuko ngo uyu mugambi wo gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 25 bari bawufite, bakaba batatekerezaga ko uyu mucungagereza yari kubavamo ndetse akabafatisha.

Umugororwa wari wagiye gutereta dosiye yagize ati “Njye mutereta iriya dosiye narinzi ko azabikora kuko yari yabinyemereye. Umunsi wo kumwishyura yansabye kuzana na mugenzi wanjye twembi tuba dutawe muri yombi ariwe udufatishije.”

Umugororwa washakaga gutanga ruswa ngo afungurwe igihe kitageze yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 19 n’urukiko Gacaca rwamuburanishije rugahamya uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu ariko yari asigaje umwaka umwe n’amezi make ngo arangize igihano cye.

Kimwe mu bigize dosiye bifuzaga ko kirigiswa
Kimwe mu bigize dosiye bifuzaga ko kirigiswa

Uyu mucungagereza wari wemerewe iyi ruswa, bwana Machozi Jean Claude avuga ko akurikije indangagaciro zimuranga mu kazi ke adashobora kwakira ruswa ahawe n’umuntu uwo ari we wese washaga kumutega uwo mutego ngo amukorere ibyo atemerewe n’amategeko.

Umuyobozi wa gereza ya Nyanza Senior Supt Emmanuel Rutayisire yashimye imyifatire yaranze uyu mucungagereza akanga kwakira ruswa ndetse no kuyihishira. Yagize ati “Uriya mukozi yagaragaje ubunyangamugayo cyane bo kugendera ku mahame meza y’umwuga we.”

Ubu ngo inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukurikirana aba bagororwa ku byaha bya ruswa, hakurikijwe amategeko ahana icyaha cya ruswa mu Rwanda. Ngo kubera ko bari basanzwe bafunzwe iki cyaha cya ruswa bakurikiranweho nikibahama, ibihano bazakatirwa bizongerwa ku bihano bari bari kurangiza muri gereza ya Nyanza.

Uyu wakatiwe burundu niwe wari wiyemeje guhuza mugenzi we n'umucungagereza muri iki cyaha cya ruswa
Uyu wakatiwe burundu niwe wari wiyemeje guhuza mugenzi we n’umucungagereza muri iki cyaha cya ruswa

Umuyobozi wa gereza yasabye imfungwa n’abagororwa n’imiryango yabo kwirinda gutekereza ko iturufu yo gutanga ruswa hari icyo yabamarira ngo bagire ibyo bageraho batemerewe n’amategeko. Yashimiye cyane umucungagereza wabaye umunyamwuga, ndetse asaba n’abacungagereza bandi kwirinda ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo bashobora gushukishwa mu kazi kabo.

Senior Supt Emmanuel Rutayisire uyobora gereza ya Nyanza yemeje ko ari ubwa mbere hari hamenyekanye icyaha cyo gutanga ruswa muri iyi gereza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nabategetsi ba gereza bage bashyira ibintu mu budyo, umuntu wakatiwe burundu iyo bamwemereye kujya hanze no kumwiyegereza(kandi we mu mutwe we ntiyemera ko azabaho imyaka yose muri gereza,ashaka ibimukuramwo byose kandi naho yapfa kuko nta ejo aba afite.

julo yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka