U Rwanda ruzatanga ibitekerezo bizagenderwaho mu nama mpuzamahanga y’ubutabazi

U Rwanda ruri mu bihugu bicye ku isi byatoranyije kuzatanga ibitekerezo bizagenderwaho mu nama mpuzamahanga itegurwa n’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban ki Moon ku butabazi n’ibikorwa bya kimuntu izaba mu mwaka wa 2016.

U Rwanda rutangaza ko rwamaze gushyira ku murongo ibitekerezo ruzatanga rwemeza ko bibangamira ubutabazi ku isi ari byo kwirinda no gukingira kuruta gutabara, nk’uko Minisitiri wo ku rwanya Ibiza no gucyura impunzi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 17/9/2014.

Yagize ati “Ntago bagombye kwirirwa barindira ko abanyamakuru mubabwira ngo hano hahiye, hano byacitse. Hagombye kubaho n’ingamba zituma bashobora kumenya ibishobora kuba byatutumba bakaba babizimya bitaragera hanze.

Ni ukuvuga ngo haba mu rwego rujyanye n’ibyo by’intambara bagombye kureba ibihugu bibanye gute, abantu babanye gute, ibibazo bishobora gutuma haba imyivumbagatanyo ahantu aha n’aha ni ibihe. Ibyo bikaba aribyo bishyirwamo imbaraga ntibabe abo kwishimira gusa ko abantu babahamagaye ahantu aha n’aha bishwe n’inzara amagufa yatangiye gusohoka. Ibo ni ibintu bigomba kurebwa mbere.”

Minisitiri Mukantabana n'impuguke y'Umuryango w'Abibumbye mu nama yiga ku bitekerezo u Rwanda ruzatanga ku bijyanye n'ubutabazi ku isi.
Minisitiri Mukantabana n’impuguke y’Umuryango w’Abibumbye mu nama yiga ku bitekerezo u Rwanda ruzatanga ku bijyanye n’ubutabazi ku isi.

Minisitiri Mukantabana yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo iyi minisiteri yagiranye n’abafatanyabikorwa, mu rwego rwo gukusanyiriza hamwe no kureba ibibazo by’ingezi u Rwanda rwatanga bikaba byagira akamaro bivuye mu bafatanyabikorwa ba Leta.

Hari ibyo Leta y’u Rwanda yamaze gushyira mu bikorwa birimo nko gushyiraho politiki yo gukura abantu mu manegeka, ibyo bikaba byaragabanyije ibyangirikiraga mu nkangu n’umubare w’abantu bahitanwaga nazo.

Ikindi ni gahunda zashyizweho zo guhanngana n’inkongi z’imiriro zari zimaze iminsi zibasira igihugu. Ibyo bikagaragaza uburyo kwirinda aribyo byaruta gukora ubutabazi ibyago byabaye, nk’uko Minisitiri Mukantabana yakomeje abitangaza.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye ibi biganiro nyungurabiterezo muri iyi nama.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye ibi biganiro nyungurabiterezo muri iyi nama.

Razia Warigia, impuguke y’umuryango w’abibumbye muri aka karere, itangaza ko u Rwanda rwatoranyijwe mu gutanga ibitekerezo kubera umurongo uhamye rugaragaza mu mikorere, aho inzego zuzuzanya neza nta kibazo ndetse na politiki zifashwe zikagashyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko Ban Ki Moon yifuje ko ibizigirwa muri iyi nama izabera muri Turkiya, byazava mu baturage kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Umuryango w’Abibumbye urifuza ko ibihugu birimo n’u Rwanda byawufasha kureba ku ngingo enye zirimo gukora neza ubutabazi, kugabanya abagerwaho n’ibyago, guhindura imikorere no gutanga ubufasha bukenewe ku bantu igihe bibaye ngombwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo birakwiye ko duhabwa umwanya munini kuko u Rwanda rurigaragaza kandi rukerekana ikinyuranyo mu gutabara aho bikomeye kandi njye mbifata nk’igitego tuba dutsinze guhabwa umwanya nkuriya muri UN

Kagabo yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka