Abunzi bo mu Rwanda, mu Burundi no muri RD Congo mu nama nyunguranabitekerezo

Abunzi bo mu Rwanda, Abashingantahe b’i Burundi ndetse n’Abayobozi gakondo (chefs coutumiers) bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, guhera tariki ya 16-18/09/2014 bari mu nama nyunguranabitekerezo ku kuntu barushaho kunononsora umurimo wabo wo kunga.

Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubutabera, ku nkunga y’umuryango Search For Common Ground (SFCG) usanzwe ukorana na yo mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’Abunzi mu Turere twa Huye, Gisagara na Ruhango. Yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 urwego rw’Abunzi rumaze rugiyeho mu Rwanda.

Abari muri iyi nama bararebera hamwe akamaro ko kunga abafitanye ibibazo badasiragijwe mu nkiko no mu zindi nzego ndetse n’umusaruro w’ubu buryo bwo gukemura amakimbirane ku mibanire y’imiryango no ku mibanire y’abantu muri rusange.

Harareberwa hamwe kandi uruhare rw’inzego z’imitegekere y’igihugu mu guteza imbere umurimo wo kunga abafitanye amakimbirane.
Mu myaka icumi, Abunzi bakoze byinshi.

Bamwe mu bitabiriye inama. Uriya wambaye imyenda gakondo ni uyobora abashingantahe mu Burundi.
Bamwe mu bitabiriye inama. Uriya wambaye imyenda gakondo ni uyobora abashingantahe mu Burundi.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye, yagaragaje ko urwego rw’Abunzi rwagize akamaro gakomeye mu butabera bw’u Rwanda: rwakemuye ibibazo byinshi, bityo abari guta umwanya basiragira mu nkiko bakemurirwa ibibazo mu gihe gito.

Yagize ati “hagati y’umwaka wa 2012 na 2013, Abunzi bo mu Rwanda baciye imanza 57.473, maze 8.231 ziba ari zo zijuririrwa, zikomereza mu nkiko. Hagati ya 2013 na 2014, Abunzi baciye imanza 45.285, maze 4.500 ziba ari zo zijuririrwa zikomereza mu nkiko.”

Odette Yankurije umuyobozi w’ishami rishinzwe kugeza ubutabera ku Banyarwanda muri minisiteri y’ubutabera, na we ati “mu mwaka wa 2010, twitegereje icyo urwego rw’Abunzi rwafashije mu kwihutisha ubutabera mu gihugu cyacu, dusanga imanza 46% zararangiriye ku rwego rw’Abunzi.”

Yankurije anavuga kandi ko ubushakashatsi bwakozwe na Transparency Rwanda mu mwaka wa 2012, bwagaragaje ko ku Banyarwanda babajijwe, 81% bari bishimiye imikorere ya komite z’abunzi. Na none kandi, ngo ku manza zakirwa n’abunzi, 20% ni zo zikomeza nkiko.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka