Nyanza: Abakeba babiri barwanye umwe yivugana nyirabukwe abatabaye

Mukanyangezi Claudine na Uwimana Rachel basanzwe ari abakeba bakaba batuye mu mudugudu wa Gihisi A mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bakozanyijeho mu mirwano yabereye hafi y’ingo zabo nyirabukwe wabo abatabaye kugira ngo abakize umwe muri bo aramwadukira amukubita igiti mu rubavu yitaba Imana ageze iwe mu rugo.

Bamwe mu baturanyi bari hafi yabo bavuga ko Uwimana Rachel ari nawe nyiri uwo murima ngo yabwiraga mugenzi we Mukanyangezi Claudine ko inka ye itagomba na rimwe kumukandagirira mu murima maze mu gihe yamusatiraga batongana baragundagurana.

Mukahora Appoline umuturanyi w’aba bagore ndetse ngo mu gihe barwanaga akaba yari hafi yabo ariko abura uburyo abakiza kubera kubera gutinya ko nawe yari bubigwemo.

Abivuga atya: “Uriya mukecuru Mukambungo Godelive yumvise abakazana be batonganira munsi y’urugo rwe nkatwe twese maze aramanuka ngo abakize Uwimanana Rachel yamwiyamye aranamutuka arangije atora igiti cy’umuyenzi akimukubita mu rubavu”.

Ngo ubwo yari amaze kukimukubita mu rubavu umukecuru Mukambugo Godelive yatatse rimwe agira ati: “Rachel uranyishe” maze mu gihe yari asubiye iwe ataka cyane yirambitse ku gitanda mu kanya gato ahita apfa nk’uko Nyirakamana Domina umukobwa we wamugezeho bwa mbere mu rugo abivuga.

Nyirakamana asobanura iby’urupfu nyina yapfuyemo muri aya magambo: “ Njye natashye nka saa mbiri z’ijoro ariko ngeze hafi y’urugo bambwira ko mama wanjye yakubiswe n’umukazana we Rachel ubwo ninjiye mu cyumba cye nasanze yashizemo umwuka”.

Abaturanyi bahise batangira kumubariza isanduku ngo ashyingurwe.
Abaturanyi bahise batangira kumubariza isanduku ngo ashyingurwe.

Mu gihe muri aka gace inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yari imaze kuba kimomo abaturanyi bamujyanye mu bitaro bya Nyanza kugira ngo abaganga bagaragaze icyamwishe ariko kubera ko ibi bitaro byavuze ko nta bushobozi bifite bwo kubipima byasabye ko yoherezwa i Kigali ariko ba nyiri uyu mukecuru nabo babura ubushobozi bwo kwishyura ibyo bizamini byose maze niko kumusubiza mu rugo ngo ashyingurwe.

Uwimana Rachel ukekwaho kuba yakubise uyu mukecuru bikamuviramo urupfu nawe yahise atabwa muri yombi ajya kuba acumbikiwe kuri stasiyo ya polisi iri i Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo ashore kugezwa imbere y’ubutabera.

Mukanyangezi Claudine bivugwa ko yarwanaga na Uwimana Rachel yahise ahunga atinya ko nawe ashobora kubazwa iby’uru rupfu rw’uyu mukecuru ngo kuko abaturage bo muri aka gace batongeye kumubona.

Nyakwigendera Mukambugo Godelive yitabye Imana ku myaka 66 y’amavuko yari afite abana batanu yabyaye bose ngo ubu bamaze kubaka ingo zabo nk’uko abaturanyi be babitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaaaa birakomeye ubwo abakazana basigaye bakubita ba nyirabukwe kugezubwo bibaviramo nurupfu nu gusenga cyane.

nzabanita innocent yanditse ku itariki ya: 21-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka