Gicumbi: Umuyobozi mu murenge ashinjwa gukorana n’uwiyitaga maneko atari we

Urubanza rwa Mugabe Kwizera Victory ukomoka mu karere ka Gatsibo akaba akurikiranweho ubwambuzi bushukana ndetse no kwiyitirira inzego z’iperereza kandi adakoramo rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 16/09/2014 mu rukiko rw’ibanze rwa Gicumbi abatangabuhamya bashinja umuyobozi mu murenge gukorana nawe.

Mu bwumvikane ku mpande zombi haba ku rwego rw’ubushinjacyaha, umucamanza Mutuyimana Angelique wari perezida muri uru rubanza hamwe n’uregwa ndetse n’umwunganira bemeye ko babanza bakumva ubuhamya bw’abatangabuhamya bari batumijwe n’urukiko.

Umwe mu batangabuhamya bagaragaye mu rukiko ni uwitwa Mukeshimana Providence watanze ikirego cy’uko uwo musore Mugabe Kwizera Victory yabaye iwe amuzaniwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byumba Nshimiyimana Marcelline ngo amucumbikire muri Motel Umutuzo.

Ngo yaje kuhamusiga ajya kurangiza amashuri ye i Kabare muri Uganda agarutse aza gusanga uwo Mugabe Kwizera Victory yaragiye ndetse atishyuye amafaranga y’icumbi n’ibyo yahariye.

Yahamagaye Nshimiyimana Marcelline amubwira ko umuntu yamuzaniye atamwishyuye maze aramubwira ko atagomba kumwishyuza nta ke yariye.
Nshimiyimana Marcelline ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byumba nawe wari watumiwe mu rukiko ngo agire icyo avuga kuri urwo rubanza rwa Mugabe Kwizera Victory yavuze ko atamuzi.

Abandi batangabuhamya bashinjaga Nshimiyimana Marcelline ko aziranye n’uwo Mugabe Kwizera Victory ndetse ko bagize ibihe byo kubana muri iyo Motel ndetse ko yajyaga amujyemuriramo ibiryo yatetse iwe mu rugo mu rwego rwo kumwereka ko ari kumwitaho nk’inshuti ye nk’uko Mukeshimana Providence nyiri Motel Umutuzo abivuga.

Nshimiyimana Marcelline ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byumba urukiko rumubajije icyo abivugaho yabihakanye avuga ko ntacyo bigeze bavugana ndetse ko atazi na Mugabe Kwizera Victory.

Abatangabuhamya bari baje gushinja Mugabe Kwizera Victory wiyitaga Twizere Valens.
Abatangabuhamya bari baje gushinja Mugabe Kwizera Victory wiyitaga Twizere Valens.

Renzaho Pascal ukorera mu mujyi wa Byumba ubucuruzi bw’imyenda yavuze ko yiganye na Mugabe Kwizera Victory mu mashuri yisumbuye ndetse ko baziranye. Ngo yaje kumusanga iwe aho acururiza ahafata imyenda n’inkweto bifite agaciro k’ibihumbi 47000 amubwira ko ari umucamanza ku rukiko rukuru rwa Byumba.

Mugabe Kwizera Victory ngo yari yaramubwiye Renzaho ko bahembwa mu matariki 5 ko ariho azamuha amafaranga y’ibyo yamukopye abonye itariki irenze ajya kumwishyuza aho yamubeshye akorera ku rukiko rwa Byumba agezeyo abaza amakuru ye bamubwira ko nta mukozi bagira witwa gutyo.

Yaje kumuhamagara kuri terefone ye igendanwa 0788896803 yumva yitabwe nundi muntu. Amubwiye ko amushaka yaje kumubwira ko ahuze gusa yaje kumenya amakuru ko afunze ariko iyo terefone yamuhaye akajya ayitabiraho akaba akekako yaba akorana n’abandi bantu.

Abandi batangabuhamya bahuriye kuri numero ya 0788896803 yabahamagaraga y’uwitwa Tuyizere Valens akaba ari nawe Mugabe Kwizera Victory.

Uwamariya Jeannette we yatanze ubuhamya ko yahuye na Mugabe Kwizera Victory ubwo yari agiye muri Santere ya Rukomo agiye guhaha ari kumwe n’undi mugabo witwa Nzita.

Mugabe Kwizera Victory ngo yahise amubwira ngo ese ni wowe witwa Uwamariya Jeannete? Undi nawe arikiriza, ariko ahita abasezera amanuka ahakorera umukozi ushinzwe kohereza no kubitsa amafaranga muri Mobile Money.

Mugabe Kwizera Victory ngo yamusanze yo aramubwira ngo Jeannette nagushakaga kuko hari dosiye yanyu mfite kandi irakomeye ndetse amubwira ko agiye kumwibwira uwo ariwe n’akazi akora.

Uwamariya Jeannette akomeza avuga ko aribwo yamubwiye ko akora mu nzego zitandukanye kandi ko muri ako kazi ke yitwa amazina atandukanye nibwo yamubwiye ko ari umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’i Nyagatare akaba akorera ku mazina ya Twizere Valens.

Ngo yongeye kumubwira ko yitwa Ndahayo Elise ku bumaneko ku rwego rw’igihugu muri polisi ndetse ko akoresha numero ya 17280 mu butasi bwe, cyakora nyuma amubwira ko amazina ye y’ababyeyi ari Kwizera Mugabe Victory.

Ngo yaje kumubwira ko arimo akurikirana ikibazo cy’uwitwa Munyankaka Ancile utuye muri Santere ya Munyinya ariko ngo iyo dosiye ikaba irimo n’uwo Uwamariya Jeannette afatanyije n’uwitwa Musabyemariya Beatrice na Mukankusi Drocelle ngo bagiye mu rwego rushinzwe iperereza muri Perezidansi rwitwa NSC gushinja Munyankaka Ancile ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwamariya Jeannette ngo yamusobanuriye ko uwo muntu nta kibazo azi bagirana gusa ngo yaje gukomeza kumutera ubwoba kuri terefone nyuma aza kuza kubimenyesha inzego za polisi kugirango zimukurikirane.

Urukiko rumaze kumva abatangabuhamya basabye Mugabe Kwizera Victory kwisobanura avuga ko ibyo bamushinje byose nta kintu abiziho ko bari bakwiye gukurikirana uwitwa Tuyizere Valens gusa yemeye ubuhamya bwa Mukeshimana Providence nyiri Motel Umutuzo ko yahabaye kandi ko nta mwenda amufitiye.

Ikindi yemeye ni uko aziranye na Renzaho Pascal ndetse ko biganye ariko ahakana ko atigeze agira ibyo amukopa.

Umwunganizi wa Mugabe Kwizera Victory yasabye ko urukiko rwashingira ku bimenyetso bimuhamya icyaha ntibashingire ku magambo y’abatangabuhamya bityo basanga ntakimuhama umukiriya we akarekurwa.

Mugabe Kwizera Victory hamwe n'umwunganira bari mu rukiko.
Mugabe Kwizera Victory hamwe n’umwunganira bari mu rukiko.

Nyuma yo kumva impande zombi perezida w’urukiko yabajije umushinjacyaha Hitimana Christine icyo yongeraho ahita asaba ko hakwitabwa ku buhamya bw’umukozi wa MTN witwa Laurence Mukangango ukorera i Byumba yatanze bugaragaza uburyo Mugabe Kwizera Victory yajyaga abikuza amafaranga kuri Mobile Money ku izina rya Tuyizere Valens.

Uyu Laurence Mukangango yagaragaje na zimwe mu nyandiko yabikurijeho ayo mafaranga ibyo kikaba ari ikimenyetso kerekana ko Mugabe Kwizera Victory ariwe wiyita Tuyizere Valens.Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 16/10/2014.

Uko Mugabe Kwizera Victory yaje gutabwa muri yombi

Uwamariya Jeannette niwe wabanje kujya mu nzego za polisi azibwira ko hari umuntu umubwira ko ari kumukurikiranira dosiye atabizi.

Ikindi abatangabuhamya bagaragaje mu rukiko ni uko nyuma yo guhamagarwa n’umuntu ubabwira ko yitwa Tuyizere Valens baje kugenda bahererekanya amakuru ndetse baza kumenya ko yacumbitse no muri Motel Umutuzo baza gukurikirana baza no kumenya aho acumbitse nibwo bahise bamuta muri yombi 16/05/2014 akaba afungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka