Nta mutekano akarere kagira hakiri imitwe yitwara gisirikare nka FDLR - Gen. James Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe, agaragaza ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kadashobora kugira amahoro n’umutekano igihe cyose umutwe wa FDLR uteza umutekano muke ku Rwanda n’akarere muri rusange udahagurukiwe ngo urwanwe.

Ibi yabitangarije mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy), kuri uyu wa Kabiri tariki 16/09/2014 ubwo yasozaga ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mahoro n’umutekano w’akarere byari bimaze iminsi ibiri.

Minisitiri Kabarebe ashimangira ko ubufatanye bw’akarere ari bwo bufite mu maboko igisubizo cy’imitwe yitwara gisirikare nka FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda na Lord Resistance Army yahungabanyije umutekano wa Uganda mu gihe cy’imyaka myinshi.

Minisitiri w'Ingabo, Gen. Kabarebe yemeza ko umutekano utagerwaho hakiriho FDLR.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe yemeza ko umutekano utagerwaho hakiriho FDLR.

Agira ati: “Umutekano w’Akarere wagerwaho gusa imitwe yitwaje intwaro ijagata mu Karere irwanyijwe ikavaho. Ingamba z’akarere zirakenewe kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’iyo mitwe gishakirwe igisubizo.”

Nubwo FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ariko ngo ni gake ivugwa nk’umutwe w’iterabwoba kuko hari abantu bashaka kuyigaragaraza ko nta kibi yakoze kubera ko itabangamiye inyungu zabo; nk’uko Gen. Kabarebe yakomeje abisobanura.

Akomoza ku mutwe wa FDLR, Umuvugizi w’Ingabo z’Igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko abantu bose bagomba gufatanya kurwanya FDLR hakoreshejwe uburyo bwose, aha agaragaza ko n’abarimu ba kaminuza bakwiye kwandika bamagana FDLR aho kwibanda ku bibera muri Burasirazuba bwa hagati.

Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe (hagati) ari kumwe n'Umuyobozi wa RPA n'uwa ACODE.
Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe (hagati) ari kumwe n’Umuyobozi wa RPA n’uwa ACODE.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu bya gisirikare, abarimu ba kaminuza, abashakashatsi n’abo mu nzego bwite za Leta bakomoka mu bihugu by’Akarere k’Iburasizuba n’Ihembe ry’Afurika mu rwego rwo gusesengura ibibazo by’umutekano muke n’inzira byakemurwamo.

Aba bitabiriye iyi nama bemeza ko ibibazo by’akarere bishingiye ku ngaruka z’amateka yasizwe n’ubukoroni, ubuyobozi bubi bwakurikiyeho, ibihugu bidafite ubuyobozi buhamye, ibibazo bishingiye ku kwihaza ku biribwa, imihindagurike y’ikirere n’ubushake buke bw’ibihugu mu kwimakaza umutekano n’ibindi.

Kugira ngo ibyavuye muri ibyo biganiro bizashyirwa mu gitabo kigashyikirizwa abafata ibyemezo bitange umusaruro ngo ibihugu byabo bigomba kugaragaraza ubushake; nk’uko bishimangirwa na Gen. James Hoth Mai wo muri Sudani y’Amajyepfo.

Impuguke mu bya gisirikare n'abarimu ba kaminuza n'abandi bari mu biganiro muri RPA.
Impuguke mu bya gisirikare n’abarimu ba kaminuza n’abandi bari mu biganiro muri RPA.

Ati: “Dutekereza ko ibi biganiro bizatanga umurongo ngenderwaho w’akarere mu by’umutekano ariko twemera kandi ko ibihugu byacu nibigira ubushake ibi biganiro bizatanga umumaro. Ubushake ni ikintu gikomeye kuko ibyo twavuga byose ntibishyirwe mu bikorwa byaba ari uguta imbaraga z’ubusa.”

Nyuma y’iyo nama, abitabiriye inama ya kane yaganiraga ku mutekano n’amahoro y’akarere basuye umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo basobanurirwa imikorere yawo n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abaturiye uwo mupaka.

Iyi nama yateguwe na ACODE (Advocates Coalition for Development and Environment) ifatanyije na Kaminuza ya Braford ndetse n’Ishuri Rikuru ry’Amahoro yitabiriwe n’impuguke zitandukanye ziva mu bihugu ari byo Israel, Burundi, Uganda, Kenya, South Sudan n’u Rwanda.

Gen. James Hoth Mai asinya mu gitabo cy'abashyitsi ku mupaka ari kumwe n'umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda n'uwahoze ari Umugaba w'Ingabo muri Kenya, Gen. John Koech.
Gen. James Hoth Mai asinya mu gitabo cy’abashyitsi ku mupaka ari kumwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda n’uwahoze ari Umugaba w’Ingabo muri Kenya, Gen. John Koech.
Umuyobozi w'umupaka muto wa Rubavu (Petite Barriere) asobanurira abashyitsi uko ukora.
Umuyobozi w’umupaka muto wa Rubavu (Petite Barriere) asobanurira abashyitsi uko ukora.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi mitwe yitwara muri aka gace niyo itera umutekano muke, nihagurukirwa rero n’ibihugu bihaturiye ndetse n;amahanga akabafasha amahoro azasagamba

kamikaze yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Aka karere igihe tugezemo ni icyo gutera imbere,kandi iterambere ntiryagerwaho umutekano muke uterwa n’imitwe yiterabwoba ikica,isahura abaturage,nibazeko abashinzwe umutekano muri ibi bihugu byitabiriye iyi nama bafashe imyanzuro yo kurandura ikibazo cy’ino mitwe.

mudenge yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Ibyo minister yavuze ni ukuri FDLR ibangamiye umutekano w’akarere kose niba bashaka amahoro arambye nibabanze bayirwanye bayake intwaro zose ubundi barebe ko ibihugu byacu bidatungana.

Joel yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka