Ministiri Habineza ngo agiye kuvugurura imikorere ya MINISPOC n’ibigo byayo

Ministiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yatangaje ko agiye kunoza servisi muri Ministiri ayobora ya MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho, mu rwego rwo gushimisha ababagana no kongera umusaruro uva mu byo ibyo bigo byinjiriza Leta.

Ministiri Habineza yabitangaje kuri uyu wa 16/9/2014 ubwo yasuraga Ingoro y’umurage yubatswe mu mwaka wa 1907 n’Umudage witwaga Richard Kandt wabaye Rezida, ifatwa nk’inshigiro ry’umujyi wa Kigali.

“Jye ndababwira nti ‘nzajya menya ko mwakoze neza nkurikije umubare w’abantu babasuye n’uko bagiye babashimye’; niko bigenda kugira ngo utange serivise nziza”, nk’uko Ministiri Habineza asaba ibigo ayoboye, aho ngo azavugurura inshingano z’abakozi kugira ngo ikibazo cyo kugongana gikemuke.

Ministiri Habineza ngo yatangajwe no kubona ibintu bibitswe mu ngoro z'umurage bitabyazwa umusaruro mwinshi ushoboka.
Ministiri Habineza ngo yatangajwe no kubona ibintu bibitswe mu ngoro z’umurage bitabyazwa umusaruro mwinshi ushoboka.

Ati: “Njya mu Nteko y’ururimi n’umuco ngasanga hari umuntu ushinzwe kumenyekanisha umuco, najya mu Ngoro z’umurage ngasangayo ubishinzwe, muri RDB bikaba uko, muri Ministeri bikaba uko; ibyo bakora si bibi ariko hari ikigomba gukorwa kugira ngo bitazaba ibya ba bahigi benshi bayobya…”.

Abanyarwanda nabo basabwa gusura ingoro z’umurage zitandukanye, zirimo iya Huye, iyo kwa Kandt, iyahoze ari kwa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida, ingoro y’ibidukiki y’i Karongi, ingoro y’i Bwami y’i Nyanza, inzu iranga ubugeni yo ku Rwesero, urwibutso rw’intwari rwo ku Mulindi, urwo Kwibohora ruri ku Nteko ishinga amategeko, Kiliziya ya Kibeho n’ahandi.

Minisitiri Ambasaderi Joseph Habineza akagira ati: “Ubukerarugendo si ukujya gusura ingagi gusa, ahubwo abifuza gusobanukirwa n’amateka ajyanye n’imibereho ya muntu muri rusange, bashobora gusura izo nzu ndangamurage zitandukanye.

Dr Richard Kandt wahanze umujyi wa Kigali.
Dr Richard Kandt wahanze umujyi wa Kigali.

“Kutitabira gusura inzu z’umurage ni uko ntacyo dukora kugira ngo abantu babyumve banabimenye, hari abantu benshi batazi ko iyi ngoro y’umurage iri hano; tugomba kubibamenyesha kandi tukabumvisha ko nibaza hari icyo bunguka, bakahava bishimye; umwana wawe agomba kuza akabona uburyo isi yabayeho mu myaka za miliyoni ishize n’aho igana”, Ministiri Habineza.

Yavuze ko mu bigo bigengwa na MINISPOC hazashyirwaho ingamba zo gukurura ababagana benshi kandi bagatindana nabyo kubera kunogerwa na servisi, aho ngo abakozi b’ibyo bigo bagiye kuva mu biro bakegera abo bagomba guha servisi.

Umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage mu Rwanda, Alphonse Umulisa, yasobanuye ko ubwo amateka n’ibiranga umurage w’Abanyarwanda n’isi bitangiye gushimisha abayobozi bakuru b’igihugu (barimo na Ministiri w’umuco na Siporo), urwego ashinzwe ngo rugiye gutera imbere.

Mu ngoro yo kwa Kandt borora inzoka z'amako atandukanye.
Mu ngoro yo kwa Kandt borora inzoka z’amako atandukanye.

Avuga ko kuri ubu Ingoro z’umurage mu Rwanda zinjiza arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, aho ngo yikubye inshuro eshatu mu mwaka ushize; zikaba zarasuwe n’abantu biganjemo abanyamahanga bangana n’ibihumbi 186 mu mwaka ushize wa 2013.

Inzu yo kwa Kandt ikubiyemo incamake y’amateka ajyanye n’ibidukikije harimo ibigize za pariki z’u Rwanda, amateka ya muntu, isi n’ibiyigaragiye kuva byaremwa, imiterere y’ibidukikije by’u Rwanda, inyandiko zitandukanye hamwe n’umwihariko wo kuba hororewe inzoka z’amoko atandukanye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka