Itegeko rimwe rizagenga amakoperative yo mu bihugu bya EAC rigiye gutorwa

Ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byatangiye kwiga uko hatorwa itegeko rimwe rizagenga amakoperative mu rwego ryo kunoza imikorere n’ubuhahirane hagati y’amakoperative yo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nzeri 2014, Abayobozi b’Amakoperative atandukanye mu Rwanda n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ubuhinzi Ubworozi, Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) batangiye kwiga kuri iryo tegeko.

Perezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi Ubworozi, umutungo Kamere n’Ubukerarugendo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yatangaje ko kuba buri gihugu gifite itegeko rigenga amakoperative akigize gusa, bituma ubuhahirane bw’ibihugu bigize uyu muryango buhoramo imbogamizi.

Ndahayo Isabella yakomeje avuga ko iri tegeko niriramuka ryemejwe rizavanaho zimwe mu mbogamizi amakoperative yahuraga nazo, zirimo nko gucumbikira abantu baba basahuye amakoperatuve n’ibindi bikorwa byatumaga amakoperative adatera imbere.

Kuba buri gihugu cyagiraga itegeko rigenga amakoperative ritandukanye n’iry’ikindi nabyo byatumaga nta bufatanye buba hagati y’amakoperative.

Ndahayo Isabella yagize ati "Iyo ushishoje neza usanga buri gihugu gifite itegeko rigenga amakoperative ariko nta gufashanya bishobora kubaho hagati y’amakoperative, ari cyo cyatumye bafata umwanzuro wo gushyiraho itegeko rizagenga amakoperative yose, kugirango bagirane ubufatanye, ubwuzuzanye, ubuhahirane, ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’amakoperative yo mu karere ka EAC.”

Bamwe mu ba depite bagize inteko nshingamategeko y'umuryango wa Afrika y'Uburasirazuba.
Bamwe mu ba depite bagize inteko nshingamategeko y’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Katabarwa Augustin ukuriye urugaga rw’amakoperative mu Rwanda, yatangaje ko igitekerezo cyo gushyiraho iryo tegeko bagishimye, ariko ko hari bimwe bigize imbanzirizamushinga yaryo bikwiye kunononsorwa kugirango rizabe rinogeye cyane cyane amakoperative yo mu Rwanda, asanzwe afite imikorere n’imikoranire ifututse.

Yagize ati: “Tukigezwaho iyi mbanzirizamushinga, abagize urugaga rw’amakoperative yo mu Rwanda, hamwe na Minisiteri y’ubucuruzi na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, twahuriye hamwe kugirango twigire hamwe, tunatange ibitekerezo kuri iyi mbanzirizamushinga y’iri tegeko, kugirango rizaze rinoze kandi ryuzuzanya n’amategeko asanzwe akurikizwa na buri gihugu”.

Katabarwa yatangaje basanze iyi mbanzirizamushinga itagaragaza uburyo iri tegeko rizajya ryuzuzanya n’andi mategeko agenga amakoperative y’ibihugu, ndetse itagaragaza uburyo rizuzuzanya n’itegeko rigenga urugaga mpuzamahanga rw’amakoperative ku rwego rw’isi risanzwe rihari kandi rinoze.

Iyi mbanzirizamushinga kandi ngo ntigaragazaga amabwiriza azagenga imyitwarire y’abanyamuryango b’ayo makoperative, ndetse n’abazayayobora, mu gihe rizaba ritangiye gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’amakoperative mu Rwanda, yatangaje ko izi mbogamizi ziri bwigweho muri iyi nama, ubundi atangaza ko nizinononsorwa iri tegeko rigatorwa, itegeko rizatuma habaho no gukurikirana birambuye abantu bajyaga banyereza umutungo w’Amakoperative, bagahungira mu bindi bihugu .

Iri tegeko rizaba rihagarariye andi yose yagengaga amakoperative y’ibihugu

Bazivamo Christophe, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu kiganiro na Kigalitoday asobanura ko iri tegeko nirimara gutorwa ariryo rizagenga amakoperative yose.

Yagize ati "Inteko ishinga amategeko ya EALA nimara gutora iri tegeko abayobozi b’ibihugu uko ari batanu bakarishyiraho umukono niryo rizagenga amakoperative yose n’andi mategeko yose azavugururwa ahuzwe n’itegeko rizaba ryatowe rigenga amakoperative.”

Iri tegeko ryatekerejwe n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo ku rwego rwa Afurika y’uburasirazuba mu mwaka wa 2009, urugaga rw’amakoperative yo mu Rwanda rutarashyirwaho, rumaze gushyirwaho mu mwaka wa 2012 rukemerwa muri uwo muryango, nibwo batangiye kwiga ku buryo iri tegeko ryazanozwa rigashyirwa mu bikorwa rinogeye amakoperative yo muri buri gihugu.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BAZASHYIREHO AMABWIRIZA AHAMYE AZAGENGA EAST AFRICA COOPERATIVES. KANDI IMBANZIRIZA MUSHINGA INYUZWE MU MAKOPERATIVE.

KAMI yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Mbega uruda!!!!!

xxx yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Baragirango bashakire bene wabo akazi! Nibareke habeho ubufatanye(jumelage cg partnership) gusa naho ibindi ni amayeri!

KAMI yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka