Abapolisi bakora ku mipaka yo mu Rwanda barahugurwa ku buryo bwiza bwo kwakira impunzi
Abakora mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka ku mipaka y’u Rwanda bagera ku 120 biganjemo abapolisi, bari guhugurwa na polisi y’igihugu ku kwakira neza impunzi zishobora kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.
Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 16/09/2014, agamije gufasha abakora muri iki gice cyo kwakira impunzi kunoza uburyo bakira impunzi zinjira mu Rwanda no mu nkambi, nk’uko umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare yabitangaje.
Yagize ati “N’icyegeranyo cy’ubushije cya World Economic Forum cyagaragaje ko u Rwanda na Polisi y’igihugu biza ku isonga muri Afurika mu kubungabunga umutekano. Ni muri urwo rwego rero nk’uko umuyobozi wa Polisi yabivuze, ntago ari umutekano gusa w’Abanyarwanda, ni umutekano w’abaturarwanda bose n’abandi ndetse n’ibintu byose byabo n’impunzi zirimo.”
Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare, yongeyeho ko n’ubwo uko byari bisanzwe bikorwa nabyo nta kibazo cyari gihari, ariko avuga ko kugira ubumenyi bwisumbuye buzatuma habaho gukumira imbogamizi izo arizo zose zishobora gutungura izi nzego.
Saber Azam uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbiye ryita ku mpuzi (UNHCR), yatangaje ko bahisemo u Rwanda kubera imyitwarire yarwo mu ruhando mpuzamahanga yo kwitwara neza mu kazi.
Yavuze ko u Rwanda kandi runagaragaza imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa barwo, bikaborohera mu guhuza ibikorwa ku nzego zose zirebwa n’iki kibazo.
Kugeza ubu u Rwanda rufite impunzi ibihumbi 73, ziganjemo Abanyekongo. Hari n’izindi ziri mu gice kiswe Urban Refugees, ziganjemo ababa mu murwa mukuru w’u Rwanda akenshi usanga ari abaturuka mu bihugu nka Sudani na Eritrea.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu rwanda kwakira abantu byo tubizwiho ariko noneho byana impunzi bikaba akarusho kuko abanyarwanda besnhi tuzi uko ubuhinzi bumera.