Nyanza: Ishuli rya Kavumu Musulman ryungutse umubano n’Ubudage rinaterwa inkunga

Ishuli ryisumbuye rya Islam riri i Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryungutse umubano n’igihugu cy’Ubudage rinaterwa inkunga yo kuzubakirwa laboratwari izatwara amafaranga asaga miliyoni icumi mu rwego rwo gufasha imyigishirize myiza y’amasomo ya siyansi ahatangirwa.

Ikimenyetso cy’uyu mubano cyashimangiwe na Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda Peter Fahrenholtz ubwo yasuraga iri shuli ryisumbuye rya Kavumu Musulman kuri uyu wa mbere tariki 15/09/2014.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, akigera muri iki kigo cya Kavumu Musulman yabanje kugisura yerekwa bimwe mu byumba by’amashuli byacyo nk’isomero ndetse n’aho abanyeshuli bigishirizwa za mudasobwa.

Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda mu ruzinduko yagiriye mu ishuri Kavumu Musulman.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda mu ruzinduko yagiriye mu ishuri Kavumu Musulman.

Muri uru ruzinduko Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda yaganiriye n’abanyeshuli abakangurira kwiga bashyizeho umwete abasaba ko hejuru y’uburezi bahabwa bugomba guherekezwa no kugira indangagaciro.

Yagize ati: “Hari ibintu bibiri by’ingenzi umuntu agomba kugira icya mbere ni uburezi ndetse n’indangagaciro ikiyongeraho iyo kimwe ukibuze igihugu cyawe kigwirwa n’amahano”.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda yavuze ko igihugu cye cyiteguye no kuzakira mu mashuli yabo abanyeshuli bazaramuka bize neza bagatsinda ndetse bakavamo abahanga.

Nta Laboratwari yari muri iki kigo cya Kavumu Musulman kandi abanyeshuli biga amasomo ya Siyansi

Abanyeshuli biga amasomo ya siyansi muri iki kigo cya Kavumu Musulman ngo ubusanzwe nta Laboratwari bifashishaga biga akaba aribyo bavuga ko byababereye inzitizi mu myigire yabo ndetse ngo biteguye ko bizabakurikirana bikabagiraho ingaruka.

Bamwe mu banyeshuli biga mu mashuli abanza n'ayisumbuye biga mu kigo cya Kavumu Musulman.
Bamwe mu banyeshuli biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye biga mu kigo cya Kavumu Musulman.

Nk’uko bamwe muri bo banyeshuli babivuze ngo nta buryo bwo gushyira mu bikorwa ibyo babaga bize mu ishuli kubera ko babibwirwaga mu magambo akaba ariyo batahira kandi bakeneye no kuba bakwerekerwa uko bimwe bikorerwa muri Laboratwari.

Icyo aba banyeshuli bari kurangiza umwaka wa Gatandatu mu masomo ya Siyanse bishimiye cyane ngo n’uko bagenzi babo bakiri mu myaka yo hasi bo bazifashisha iyi laboratwari bakiga neza ugereranyije n’uko bo bize.

Umuyobozi mukuru w’abayisiramu mu Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim, akaba ari nawe wakiriye uyu ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda wasuye iki kigo cya Kavumu Musulman yavuze ko uyu mubano n’igihugu cy’Ubudage udashingiye gusa kuri iyi Laboratwari bagiye kubakirwa.

Yagize ati: “Hari byinshi Ambasaderi utavuze ariko tuzafatanyamo nko kongera umubare wa za mudasobwa abanyeshuli bifashisha biga n’ibindi byinshi” . Sheikh Kayitare Ibrahim yakomeje avuga ko mu mwaka utaha wa 2015 iyi laboratwari izaba yuzuye ndetse abanyeshuli batangire kuyikoresha mu masomo yabo ya siyanse.

Ambasaderi Peter Fahrenholtz yishimiwe ahabwa impano.
Ambasaderi Peter Fahrenholtz yishimiwe ahabwa impano.

Ishuli rya Kavumu Musulman kuri ubu ryigwamo n’abanyeshuli basaga 1300 barimo abiga mu mashuli abanza n’ayisumbuye ubwacyo cyubatswe mu mwaka w’1953 nk’uko byatangarijwe Ambassaderi w’ubudage mu Rwanda muri uru ruzinduko yagikoreyemo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka