Real Madrid ikomeje kugira ibihe bibi naho Inter de Milan na AC Milan zatangiye neza

Muri shampiyona yo mu gihugu cya Espagne, ikipe ya FC Barcelone ikomeje kuba mu bihe byayo byiza itsinda imikino yose imaze gukina, mu gihe ikipe ya Real Madrid ikomeje guhura n’ibibazo byo gutsindwa muri iyi minsi.

Ni nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Atletico Madrid yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Espagne ibitego 2-1 mu mukino wabahuje kuri iki cyumweru. Umukinnyi Tiago wa Atletico Madrid niwe wabanje gufungura amazamu ku munota wa 10, Cristiano Ronaldo aza kwishyura kuri penaliti ku munota wa 26.

Igitego cy’insinzi ya Atletico Madrid cyinjiye ku munota wa 76 gitsinzwe na Arda Turan wari uje asimbura.

Ikipe ya Real Madrid irimo gutsindwa mu gige ikinamo abakinnyi bakomeye nka James Rodriguez wigaragaje mu gikombe cy’isi, nka Cristiano Ronaldo, Sergio Ramos, Toni Kroos, Luka Modric, Garenth Bale, Benzema na Javier Hernandez.

Mu mikino itatu Real Madrid imaze gukina imaze gutsindwa imikino ibiri yose. Uwa mbere yatsinze Cordoba 2-0, uwa kabiri itsindwa na Real Sociedad 4-2, uwa 3 itsindwa na Atletico Madrid 2-1.

Real Madrid yatsindiwe ku kibuga cyayo i Santiago Bernabeu na Atletico Madrid.
Real Madrid yatsindiwe ku kibuga cyayo i Santiago Bernabeu na Atletico Madrid.

Kuri ubu Real Madrid ibarizwa ku mwanya wa 13 n’amanota 3 n’umwenda w’igitego 1. Ni mu gihe ikipe ya FC Barcelone imaze gutsinda imikino yayo yose uko ari 3, ubu ikaba ifite amanota yose 9. Mu mukino uheruka Barcelone yatsinze Athletico Bilbao ibitego 2-0.

Mu gihugu cy’Ubutaliyani, ikipe za Inter de Milan na AC Milan zatangiye Shampiyona neza. Ikipe ya Inter de Milan yatsinze Sassuolo ibitego 7-0 naho AC Milan itsinda Parma ibitego5-4. Bivuga ngo mu mikino 2 yakinwe habonetsemo ibitego 16 byose.

Kuri ubu ikipe ya AC Milan ni iya mbere n’amanota 6 kuko nta mukino iratsindwa, na Juventus ya kabiri ni uko ariko bitandukanijwe n’ibitego. Ikipe ya Inter de Milan iri ku mwanya wa 4 n’amanota 4, ikaba yaratsinze umukino 1 ikanganya undi mukino.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka