Rutsiro: Umuyobozi w’umurenge yasigaye muri gereza mu gihe uwo bari bafunganywe we yabaye arekuwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yaburanye tariki 15/09/2014 urukiko rumusabira gufungwa iminsi 30 mu gihe bakiga ku kirego aregwa cyo kunyereza umutungo wa Leta ariko uwo bari bafunganywe ushinzwe ubworozi bw’amatungo we yabaye arekuwe by’agateganyo.

Ku itariki ya 29/08/2014 nibwo Uwihanganye Jean Baptiste wari usanzwe uyobora Kigeyo, umunyamabanga ncungamutungo Ndereyimana Modeste n’umukozi ushinzwe ubworozi muri wo murenge witwa Bizimungu Valens bafunzwe bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta aho ngo bagurishije amashyamba, ibibanza ndetse bakanatanga amasoko ku buryo butanyuze mu ipiganwa.

Bose basabye urukiko kurekurwa by’agateganyo ariko nyuma y’uko urukiko rusuzumye dosiye ya buri wese n’ubwiregure bwe rwemejeko umunyamabanga nshingwabikorwa n’umunyamabanga ncungamutungo baba bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 by’agateganyo naho ushinzwe ubworozi muri uwo murenge hemezwa ko afungurwa akazajya yitaba buri wa gatanu.

Umuntu wemerewe kurekurwa by’agateganyo ni umuntu ugaragara ko adashobora gukatirwa hejuru y’imyaka itanu ariyo mpamvu hafashwe iki cyemezo. Ibi byose bashinjwa bihagaze amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 20 ariko bose bakaba babihakana.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka